Inzego z’umutekano muri Afurika zirigira hamwe ikoranabuhanga rikoreshwa mu gisirikare
Abahagarariye inzego z’umutekano, Ingabo n’ibigo bitandukanye ku mugabane wa Afurika bateraniye mu Rwanda mu rwego rwo kungurana ibitekerezo no kurushaho guhugura no gukangurira abantu kumenya byinshi ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu gisirikare ndetse no guhuza bimwe mu bisabwa n’amategeko mpuzamahanga mu kurengera ikiremwamuntu (International Humanitarian Law).
Amahugurwa yateguwe na komite mpuzamahanga y’umuryango utabara imbabare Croix-Rouge (ICRC) ku bufatanye n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yitabirwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’igihugu rusinzwe iperereza (RIB) Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Isanzure (RSA), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ibijyanye n’Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (NCSA)n’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare Croix Rouge (RRCS).
Aya mahugurwa yitabiriwe kandi n’abaturutse mu nzego zishinzwe umutekano baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Niger, Mali, Tanzania, Uganda n’Ubuholandi.
Mu izina rya Minisiteri y’Ingabo, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga yongeye gushimangira ko u Rwanda rushyigikira uburyo bushyirwaho mu ihanahana ry’ubumenyi hagati y’abari muri iyi izi nzego.
Yagize ati: “Iterambere ryihuse mu ikoranabuhanga, cyane cyane mu bijyanye n’ubwenge bw’ubukorano, ikoranabuhanga mu ntambara, Ikoranabuhanga rya Biotechnology, byose bitanga amahirwe adasanzwe ndetse no gukemura ibibazo by’ingorabahizi ku rwego rw’umuryango mpuzamahanga."
Yakomeje agira ati: "Utu dushya mu ikoranabuhanga twongera ubushobozi bwa gisirikare ndetse n’urwego rw’umutekano kugirango hongerwe imikoreshereze ihamye mu kuba hagabanywa ibishobora kwangirika."
Patrick Youssef, Umuyobozi wa CICR ku mugabane wa Afurika yashimangiye ko CICR ikurikiranira hafi uburyo bushya bugenda bukoreshwa n’ibihugu mu bihe by’intambara n’amakimbirane kandi ikanasuzuma ingaruka zishobora kubangamira ibikorwa by’ubutabazi.
Ati: “CICR yizera ko ishobora kugira uruhare rufatika mu gukangurira abantu kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi, amategeko ndetse n’ibibazo igisirikare gihura nabyo biterwa n’ikoranabuhanga nk’iryo mu bihe by’intambara zikoreshejwe intwaro intwaro muri iki gihe”.
Binyuze mu bufatanye bukomeje hagati ya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, Komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC) hakomeje gukorwa ibikorwa by’indashyikirwa mu gutanga ubumenyi n’ubuvugizi, guteza imbere no kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu no kurushaho gutegura ibiganiro ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga rya gisirikare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|