Inzego z’ibanze ziratungwa agatoki mu gutuma ubukene butagabanuka

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase avuga ko abayobora imirenge n’abashinzwe umutekano muri yo bashobora kuba bafite inyungu mu guheza abaturage mu bukene.

Avuga ko uburangare bukabije bagaragaje ari bwo bwabaye nyirabayazana wo kuba nta mpinduka zigaragara z’igabanuka ry’ubukene mu myaka itatu ishize.

Ministiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof Shyaka yikomye abaybozi bo mu nzego z'ibanze
Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka yikomye abaybozi bo mu nzego z’ibanze

Icyegeranyo cy’Ikigo cy’ibarurishamibare ku mibereho y’ingo mu myaka itatu ishize (EICV5), kivuga ko ubukene mu baturarwanda bwagabanutse ku rugero rutagejeje rimwe ku ijana.

Prof Shyaka yatumije kuri iki cyumweru abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize igihugu, hamwe n’abayobora umutwe wa DASSO, abasaba kuvugurura imikorere.

Avuga ko imibereho mibi ndetse n’iyangirika ry’umutungo wa rubanda haba mu mashuri, mu bigo by’imari n’ahandi ngo bishobora kuba biterwa no kutabikurikirana neza kw’abayobora inzego z’ibanze.

Agira ati ”Ntabwo byumvikana ukuntu umurenge SACCO wanyunyuzwa ubuyobozi butabizi, bivuze ko niba butabifitemo inyungu nibura bwagize uruhare mu kurangara.

“Muri iyo myaka itatu ishize, ntabwo twakoze neza bishoboka, kandi si uko babuze imbaraga cyangwa ubumenyi. Hari imirenge ikora neza ariko ukibaza impamvu iyo bituranye badakora”.

Ministiri w’ubutegetsi bw’Igihugu asaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kugeza ku baturage ibyo bagenerwa birimo amafaranga n’amatungo Leta itanga ku batishoboye ndetse n’ibikoresho igenera ibigo.

Basabwa kandi gukurikirana ko imitungo y’abaturage icunzwe neza kandi ikoreshwa ibyo yagenewe, ndetse no kugenzura imibereho y’abaturage hamwe no kwamagana ibyaha bikorerwa mu ifasi bayobora.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Ibarurishamibare, Yussuf Murangwa yasobanuriye abayobozi b'imirenge ko nta mpinduka zikomeye zabayeho mu myaka itatu ishize mu kugabanya ubukene
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ibarurishamibare, Yussuf Murangwa yasobanuriye abayobozi b’imirenge ko nta mpinduka zikomeye zabayeho mu myaka itatu ishize mu kugabanya ubukene

Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa baganiriye na Kigali today kuri iki kibazo cyo kutagabanuka k’ubukene, barahuriza ku kuba biterwa n’uko nta mikoranire inoze hagati y’inzego zikorera mu mirenge bayobora.

Mu biganiro byahawe abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, MINALOC yanifashishije abayobora ikigo cy’ibarurishamibare hamwe n’abagize inzego z’ubutabera, babasobanurira ingamba ziriho mu kuvugurura imibereho, ubukungu n’ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aba bayobozi rwose ibyo mubuga nibyo bakwiye kugira ibiganza byera kuko akenshi usanga bareba inyungu zabo bwite kurenza iza rusange

paul yanditse ku itariki ya: 10-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka