Inzego z’ibanze ntabwo zisoza manda, abayisoza ni abantu ku giti cyabo – Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko Inzego z’ibanze zidasoza manda kuko zikomeza gukora, ahubwo abayisoza ari abantu ku giti cyabo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu, Jean Marie Vianney Gatabai
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabai

Yabitangarije mu Nteko rusange ya 26 y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yateraniye i Kigali tariki 24 Ukwakira 2021, aho abayitabiriye baganiriye ku byagezweho mu nzego z’ibanze muri manda ya 2016 – 2021.

Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze muri manda irangiye rurashimirwa cyane kuko bakoze akazi gakomeye kuva muri 2016 bategura gahunda n’ingamba y’imyaka irindwi, banayoboye amatora ya Perezida wa Repabulika muri 2017, batangira ibikorwa by’iterambere mu Bukungu, Imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.

Ikindi kandi ni abayobozi bahuye n’akazi gakomeye cyane ko guhangana n’icyorezo cya Covid-19 mu gihe cyari cyugarije u Rwanda n’Abanyarwanda guhera muri Werurwe 2020, mu gihe abandi bari mu ngo zabo batarimo gukora, abayobozi mu nzego z’ibanze bakomeje gukora akazi ko kwigisha abaturage, kubarinda, kubahugura, kubagezaho ubufasha ndetse no kubaha serivisi nziza.

Minisitiri Gatabazi avuga ko ibikorwa bakoze ari byinshi ku buryo batabura kubishimirwa, kuko muri manda basoje ariho hubatswe amashuri menshi cyane kurusha mu zindi manda zose zayibanjirije.

Ati “Abayobozi b’inzego z’ibanze muri iyi manda basoje, hubatswe amashuri menshi cyane, asaga ibihumbi 22, ni igikorwa kidasanzwe batazibagirwa nabo mu buzima bwabo bw’izi nzego z’ibanze. Hari ibimaze gutera imbere mu bikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, ntabwo twabirondora ngo tubirangize, bakoze akazi keza, turabashimira”.

Akomeza agira ati “Kandi noneho inzego ntabwo zirangiza manda, zirakomeza, hari abazakomeza kubera ko amategeko abibemerera, hari abazakomeza kubera ko bazaba babihisemo, hari n’abatazakomeza wenda kubera ko bazaba babihisemo, bakavuga bati reka narakoze ngiye mu kandi kazi, ariko bakoze akazi gashimishije”.

Abazayobora manda itaha baragirwa inama yo kugira ubushake kuko aricyo kintu cya mbere bisaba, nk’uko Minisitiri Gatabazi abisobanura.

Ati “Inama dutanga n’ubushake, umuntu agira ubumenyi, agira ubwenge, agira amashuri, ariko kugira ngo ukore mu nzego z’ibanze, uyoborwa mbere na mbere n’ubushake bukurimo, ukayoborwa n’ubumenyi uba ufite, ariko noneho icyerekezo kirahari, Nyakubwa Perezida wa Repabulika yatanze umurongo kandi n’ibisabwa kugira ngo umuntu amenye icyo gukora byaravuzwe igihe cyose, igisigaye n’ukubishira mu bikorwa”.

Abayobozi bashya barasabwa kuzafatanya n’abandi bayobozi b’inzego z’ibanze kuko haba hari komite nyobozi ntawe ukora ku giti cye, aho basabwa ubufatanye guhera ku midugudu kugera ku karere, kubera ko ahari ubufatanye n’ubwuzuzanye nta kinanirana.

Biteganyijwe ko amatora yo gushyiraho komite nyobozi na biro ya njyanama y’uturere azaba ku itariki 19 Ugushyingo 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka