Inzego z’ibanze na JADF basabwe kugenzura umusaruro utangwa n’imiryango nterankunga
Ikigo gishinzwe imiyoborere (RGB) hamwe n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, basabye ubuyobozi bw’uturere n’abashinzwe kureberera imirimo y’abafatanyabikorwa batwo mu iterambere (JADF), gukurikirana ibikorwa by’imiryango itagengwa na Leta, kugirango itange umusaruro ugaragara.
Mu nama yahuje izo nzego zose kuri uyu wa kane tariki 21/02/2013, Prof. Shyaka Anastase uyoboye RGB, yasabye ubuyobozi bw’uturere na JADF, kwandika no guha ubuzima gatozi imiryango ishamikiye ku madini n’indi itagengwa na Leta, ndetse bakanatanga raporo y’ibyo iyo miryango yagezeho, nk’uko iba yarabyemeye.
Yagize ati: “Ni ukureba uburyo iyo miryango yagira uruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu, kubaha ibyangombwa bikagendana no kubemerera gukora, tukabakurikirana (monitoring), tukabagira n’inama hagamijwe inyungu y’Umunyarwanda nk’uko baba babiteganyije, byaba bitagezweho tukareba icyo twabafasha.”

Ing. Nduwayezu Anastase, umunyamabanga uhoraho wa JADF mu karere ka Gicumbi, akaba anahagarariye Komite ya JADF mu Rwanda, arahamya ko hari aho ibikorwa by’imiryango nterankunga bishyirwa mu mihigo ariko ntibikorwe, kubera impamvu zitandukanye zirimo itangwa ry’amasoko rikunze gutinda.
Kugeza mu mwaka wa 2008, mu Rwanda habarirwaga imiryango itegamiye kuri Leta yemewe irenga 150, harimo iy’Abanyarwanda ndetse n’inyamahanga yiganjemo iyo mu bihugu bya Reta zunze ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubuholandi, Ubudage, Norvege, n’ibindi.
Imiryango nterankunga nyarwanda igengwa na RGB, mu gihe inyamahanga igenzurwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka (Emigration et Immigration).
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|