Inzego n’ibigo bya Leta bidatanga raporo y’imikoreshereze y’imari byasabiwe gufatirwa imyanzuro

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), yagejeje ku Nteko rusange y’Umutwe w’Abadepite ibyavuye mu isesengura yakoze, kuri raporo y’Urwego rw’Ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta y’umwaka wa 2021/2022.

PAC yavuze ku nzego n'ibigo bya Leta bidatanga raporo y'imikoreshereze y'imari
PAC yavuze ku nzego n’ibigo bya Leta bidatanga raporo y’imikoreshereze y’imari

Nyuma yo kumva ibikubiye muri ubwo busesenguzi bwakozwe na PAC, Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yafashe imyanzuro itandukanye, igamije gukemura bimwe mu bibazo byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ndetse no gutuma amakosa yagaragaye muri iyo raporo iheruka atazongera kwisubiramo.

Imyanzuro yafashwe n’Inteko rusange y’Abadepite nyuma yo kumva ibyatangajwe na PAC, ni ireba za Minisiteri ndetse n’ibigo bya Leta bitandukanye, bigaragara muri iyo raporo ko hari ibyo bitujuje cyangwa se ko hari aho byakoresheje imari n’umutungo wa Leta mu buryo budasobanutse, cyangwa se bunyuranyije n’amategeko.

By’umwihariko, Minisitiri w’Intebe yasabwe gufatira imyanzuro inzego n’ibigo bya Leta, byandikiwe amabaruwa n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, bisabwa ibisobnuro ku mpamvu bitashoboye kugaragaza raporo yizewe ku micungire y’imari n’umutungo by’Igihugu, ariko ntibisubize.

Minisitiri w’Intebe kandi yanasabwe gukurikirana no gufasha mu gukemura ibibazo biri mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), harimo serivisi zo gutwara abagenzi zidakorwa neza, n’amafaranga yagiye akatwa abagenzi ku mpamvu zitumvikana kandi zitanakurikije amategeko.

Mu bigo byatangajwe ko bigiye gukurikiranwa by’umwihariko n’Inteko Ishinga Amategeko n’izindi nzego ndetse na Guverinoma, harimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kubera ikibazo cy’umusaruro w’ubuhinzi uboneka udashimishije muri iki gihe, no mu kigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi n’Ubworozi (RAB), bakaba batagaragaza neza ubuso bwuhirwa mu rwego rwo kuzamura umusaruro.

Hari kandi ibindi bibazo byasabwe ko byakurikiranwa, harimo ibikoresho bidahagije muri Minisiteri y’Uburezi, imicungire y’abakozi muri Minisiteri y’Ubuzima n’abakozi badahabwa ibyo bagenerwa n’amategeko uko bikwiye.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, na yo yasabiwe gukurikiranirwa hafi ku bibazo bijyanye n’amafaranga agenewe gahunda zo kuzamura imirire myiza y’abana, no kurwanya igwingira.

Inteko Ishinga Amategeko yiyemeje ko na yo ubwayo, izakomeza gukurikirana bimwe mu bibazo byagaragajwe mu isesengura rya PAC, ndetse ikazajya yifashisha Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka