Inzara ya Gikongoro yabaye umugani - Perezida wa Njyanama ya Nyamagabe
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Ndahindurwa Fiacre, avuga ko inzara yahoze mu cyari Gikongoro yabaye amateka kuko ubu akarere gakungahaye mu buhinzi, cyane cyane ubw’ibirayi n’icyayi.

Mu kiganiro Ubyumva Ute cyatambutse kuri KT Radio ku wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, ku mikorere y’Inama Njynama cyari cyatumiwemo Akarere ka Nyamagabe, umuturage Bikorimana yabajije niba inzara yahoze muri Gikongoro yarashije n’icyakozwe ngo ihacike kuko yakuze yumva ihavuza ubuhuha.
Mu gusubiza icyo kibazo, Ndahindurwa yavuze ko iyo nzara yahoze ku Gikongoro koko ariko ko yabaye umugani.
Avuga ko iyo nzara yatumye inzego z’igihugu ziterana zishyiraho umushinga witwa MG (Multi Sectoriel de Gikongoro), kugira ngo harebwe uburyo barwanya iyo nzara.
Ati “Uyu munsi iyo nzara yabaye nk’umugani, iyo avuga nibuka ko bajyaga bavuga inzara ya Gikongoro. Inzego z’igihugu zarateranye zishyiraho umushinga wa MG kugira ngo harebwe uburyo barwanya iyo nzara abantu bari batangiye kwimukira mu Bugesera na hehe”.
Ndahindurwa avuga ko uwo mushinga wakoze mu nzego zinyuranye z’ubuhinzi n’ubworozi ndetse hajyaho n’ubukangurambaga bw’imyumvire ku buryo abaturage bahinze bakeza.
Agira ati “Ubu Nyamagabe hasigaye hera ibirayi ngira ngo biruta n’ibya Musanze, hari inganda ebyiri z’icyayi ndetse hari n’indi mishinga ku buryo uvuze inzara muri Nyamagabe waba wibeshye”.
Avuga ko imishinga yashyizwe muri Nyamagabe yatumye abaturage babona imirimo babasha kwizamura mu bukungu ndetse akarere kabarirwa mu dukize kandi gasagurira n’isoko.
Kuba Akarere ka Nyamagabe kadakunze kuza imbere mu isuzumwa ry’Imihigo, Umujyanama Jean Baptiste Bacondo avuga ko ubuyobozi bukora ibyabwo, ahubwo hakabura uruhare rw’abaturage.

Yatanze urugero ku ikoreshwa ry’ishwagara mu kurwanya ubutaka busharira ariko ugasanga hari abaturage batabikozwa nyamara ikoreshwa ryayo ryakongereye umusaruro w’ubuhinzi.
Agira ati “Kubera ko dufite ubutaka busharira hari ukuntu dushaka kongera umusaruro dukoresheje ishwagara kuko igabanya ubwo busharire, ariko hari aho tugera tugasanga iyo gahunda ntibayitayeho, bamwe bakayitwara ntibayikoreshe abandi bagatwara imifuka gusa ishwagara igasigara aho”.
Bacondo avuga ko bisaba ko habaho ubukangurambaga bukomeye ku buryo abaturage bumva neza gahunda za Leta. Asaba abaturage kugira uruhare mu bikorwa by’amajyambere bibakorerwa.
Ohereza igitekerezo
|