Inyubako za Leta muri Rwamagana zikeneye ububiko
Inyubako nyinshi zitangirwamo serivisi mu karere ka Rwamagana nta bubiko buhagije zifite ku buryo bibangamira imitangire ya serivisi zimwe na zimwe; nk’uko byagaragaye mu mu isuzuma ry’imitangire ya serivisi ririmo kubera muri ako karere.
Hake hamaze gusurwa hagaragaye ko inyubako nyinshi, by’umwihariko ibyumba bitangirwamo serivisi, bibikwamo ibintu bitajyanye na serivisi zitangirwa aho kandi hamwe na hamwe nta bundi bubiko izo nyubako zifite.
Iri suzuma ryatangiye tariki 16/02/2012 rizasozwa tariki 24/02/2012. Biteganyijwe ko hazasurwa nyubako za Leta, amashuri, amavuriro n’ibigo nderabuzima byo muri Rwamagana hagamijwe kureba uko abaturage bakenera serivisi muri Rwamagana bakirwa n’uko batunganyirizwa ibyo bakeneye.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|