Inyigisho zo mu itorero zagereranyijwe n’urukingo rurinda intore ibiyobyabwenge no kwiyandarika

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Mutarama 2018, hirya no hino mu gihugu, hatangijwe Itorero, Inkomezabigwi, itorero rihuriramo abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye. I Kigali mu Karere ka Gasabo riri kubera mu ishuri ry’abakobwa ryitwa FAWE GIRLS SCHOOL.

Senateri Gakuba atangiza itorero yasabye intore kuzacana ukubiri n'ibiyobyabwenge no kwiyandarika
Senateri Gakuba atangiza itorero yasabye intore kuzacana ukubiri n’ibiyobyabwenge no kwiyandarika

Abanyeshuri bari muri iki kigo baturutse mu mirenge ya Gisozi, Jabana ndetse na Gatsata.

Bazatozwa amasomo atandukanye yiganjemo uburere mboneragihugu, indagagaciro na kirazira by’umuco wa Kinyarwanda ndetse n’imyitozo ngororamubiri.

Visi perezida wa Sena , Gakuba Jeanne d’Arc atangiza iri torero muri Gasabo, yasabye abanyeshuri 900 baryitabiriye ko inyigisho bari bukuremo, zibabera urukingo rubarinda ibiyobyabwenge.

Yagize ati " Inyigisho muzakura muri iri torero zizababere urukingo rubarinda ibiyobyabwenge, ndetse runakumira imyitwarire mibi irimo kwiyandarika, ituma abana b’abakobwa batwara inda z’ indaro".

Intore zisaga 900 zitabiriye itorero Inkomezabigwi muri FAWE GIRLS SCHOOL
Intore zisaga 900 zitabiriye itorero Inkomezabigwi muri FAWE GIRLS SCHOOL

Raporo y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Rwanda ivuga ko mu mwaka wa 2016 abana b’abakobwa ibihumbi 17 bari hagati y’imyaka 16 na 17 mu gihugu hose, batwaye inda zidateguwe.

Ufitikirezi Cynthia w’imyaka 20, akaba aturuka mu Murenge wa Jabana, ni umwe mu banyeshuri barimo gutozwa indangagaciro za Kinyarwanda, akaba avuga ko azakura ingamba zo kwirinda muri aya masomo.

Yagize ati "Ntabwo benshi twari tuzi ingamba twafata mu kwirinda inda zidateguwe, n’ubwo nari nsanzwe nzi ko ndamutse niyandaritse naba nihesheje isura mbi, ndetse nyihesheje n’umuryango n’igihugu muri rusange".

Inkomezabigwi zakirwa n'abatoza muri FAWE GIRLS SCHOOL
Inkomezabigwi zakirwa n’abatoza muri FAWE GIRLS SCHOOL

Umuyobozi w’akarere Gasabo, Rwamurangwa Stephen nawe yakomeje avuga ko aba banyeshuri bitezweho kujya gusubiza ibibazo biri mu muryango nyarwanda, harimo guhanga ibikorerwa mu Rwanda.

Mbere yo gutangira umwaka w’amashuri 2018 ku itariki ya 22 Mutarama, Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye baciye ingando hirya no hino mu gihugu, kugira ngo babanze bategure imyitwarire izabaranga mu mashuri makuru na Kaminuza.

Umuyobozi w'Akarere Rwamurangwa Stephen atanga impanuro
Umuyobozi w’Akarere Rwamurangwa Stephen atanga impanuro

Inkomezabigwi muri Gasabo ziri hirya no hino ku masite atandatu yo muri aka karere, ahahuriye abanyeshuri barenga 4,600.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka