Intwaza mu Mpinganzima

Mwatwaje gitwari dutarama u Rwanda
Mwaratwaje muturana neza n’abandi
Mu Mpinganzima iwabo w’Intwaza
Hakozwe ibikomeye ngo homorwe ibikomere!

Unity Club-25 ubyirukanye ibigwi!

Mu maganya avanze no kwiheba, ababyeyi Jenoside yari isize ari incike bari basigaye bareba hepfo na ruguru bakabura icyerecyezo.

Jenoside yakorewe abatutsi yatwaye ubuzima bw’abantu ariko by’umwihariko isiga abayirokotse inkingi z’imitima zarashegeshwe!

Ababyeyi bapfushije urubyaro rwose n’abo bashakanye ntihagire n’umwe urokoka, ni ikimenyetso cy’ubukana bwa Jenoside yakorewe abatutsi.

Ni igitanganza kumva ko abantu nk’abo bakomeje ubuzima, bagakomeza umutsi, bakagendana n’igihugu, bagatwaza na magingo aya.

Gutsinda ukwiheba, kunesha amaganya, kubabarira no guhanga amaso ahazaza ni zimwe mu ntwaro bitwaje mu rugendo rwabo rwo gutwaza .

Bari bafite inzozi z’abazusa ikivi cyabo, bahoraga batekereza amashami bari barashibutse, kandi abo bose bari bamaze kubabura.

Bagahungabana ariko bagatwaza, ngo aho none hari icyatumye barokoka; kizavubura ubuzima nyuma y’iyo ntimba!

Bakomeza gutwaza, ngo bafatanye urugendo n’abandi twese, urugendo rwo gusana imitima yashegeshwe ngo hato ibindi nk’ibyo bitazasubira.

N’intege nke z’umubiri bafite, ntibyababujije gufasha mu kugarura indangagaciro mu bantu, bicara muri gacaca bagacyaha abahemutse, bunga imiryango ngo ubuhemu nk’ubwo bucike burundu, bakanifuza ko bitanasubira n’ahandi ku isi!

Mu Kinyarwanda ngo gusaba imbabazi bisaba imbaraga, ariko kuzitanga bisaba ubutwari! Abo babyeyi babaye intwari, imbabazi barazitanze, cyane cyane ngo babohoke, babone imbaraga zongera gukomeza umurunga uduhuza, ubunyarwanda yo njishi ijishe u Rwanda!

Gutwaza kwabo kwakoze ku mitima ya benshi, ari abaturanyi ari aba kure, ari abato n’abakuru, ubwo erega batubera abarimu b’ubwiyunge, ubumwe bwacu burazanzamuka, batwibutsa shenge ubwo banatuje, ko icyo dupfana kiruta icyo dupfa!

Mu kureba kure kw’igihugu hazirikanywe ko abo ari ababyeyi buje impanuro n’imigisha myinshi ku banyarwanda.

Biturutse kuri Nyakubahwa Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, hamwe n’umuryango yashinze Unity Club Intwararumuri, aba babyeyi bahinduriwe ubuzima, bahindurirwa izina.

Unity Club Intwararumuri yakoze ibikomeye, aba babyeyi bagombaga gutsindirwa ubwigunge, ari nawe wari umwanzi ukomeye wabo waganishaga ku kwiheba.

Ubwo Unity Club Intwararumuri zikabasura aho hose bari batatanye, bakitwaza inkangara zirimo imbuto y’urukundo, ubwo igihu kiri ku mitima yashegeshwe kikeyuka buhoro buhoro, ya mitima yari isobetse amaganya itangira gusobanura amagambo, ndetse mu kumwenyura bakakubwira akari ku mutima, ukabahumuriza bagashira impumu, ikizere cyo kubaho kikiyongera!

Ubwo indi ntambwe iraterwa, yo kubegeranya kugirango basusuruke, bagire ubutwari bwo kubaho kandi babeho neza, begerezwe ibikorwaremezo nk’abandi banyarwanda bose.

Urugendo rurakomeza, intambwe imwe ku yindi, buhoro buhoro, batuzwa neza kandi heza, Unity Club Intwararumuri ibahindurira amateka ibubakira imidugudu ifite iby’ibanze mu buzima bwa muntu, izo nzu zose zitamirizwa urumuri rw’ubuzima, izina ryiza rirazihabwa ari ryo IMPINGANZIMA!

Uko bukeye uko bwije Unity Club Intwararumuri igashakashaka icyagirira neza abo babyeyi, kwihangana kw’abo babyeyi bikomeza gukora ku mitima ya benshi, uburyo batwaje mu bikomeye ngo twongere tubane neza, ubwo biba ngombwa ko bahindurirwa inyito, izina incike ubwo riracika, izina ryabo ubu ni INTWAZA!

Habaho ibikorwa byo gusura INTWAZA mu MPINGANZIMA za Bugezera, Huye na Rusizi; kenshi ndetse ku minsi mikuru nka Noheli n’Ubunani, gusangira ibyo byishimo n’aba babyeyi bigeze kubaho bumva ko batazongera kunezerwa, Unity Club yabigize igikorwa ngarukamwaka.

Unity Club izirikana buri munsi ko abo babyeyi ari bo soko y’indangagaciro abanyarwanda tugenderaho, ishimangira ko Intwaza ari igicaniro cy’ibyishimo by’u Rwanda kandi ko bagomba kwitabwaho, kuko ari n’isomero ry’amateka yaranze u Rwanda!

Mu minsi yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni ibihe biba bitaboroheye na busa, aha Unity Club Intwararumuri isura ababyeyi bakongera gukomezwa kandi bakibutswa ko Igihugu kibakunda ndetse kibatekereza amanywa n’ijoro.

Muri serivise zabegerejwe, harimo n’ababitaho umunsi ku wundi, abajyanama b’ubuzima, aba babyeyi kandi baraganirizwa muri ibyo bihe biba bibaremereye, bagahumurizwa bakomorwa ibikomere kandi bagasabana n’abakiri bato bakongera bakababonamo abana n’abuzukuru bavukijwe imburagihe.

Mu bihe bya COVID-19 aba babyeyi bakomeje kwitabwaho barindwa kwandura iki cyorezo kandi bahumurizwa mu buryo butandukanye. Barakingiwe mu kubongerera ubudahangarwa bw’umubiri, kandi bakomeza gukurikiranwa dore ko bari mu cyiciro cy’abanyantege nke z’umubiri.

Unity Club Intwararumuri ihora kandi izirikana ko kwita ku babyeyi nk’aba ari igihango ifitanye n’igihugu kuko abanyarwanda bagomba guhorana indangagaciro yo gufashanya no gutabarana mu bihe bikomeye, dore ko ariho umuntu aba akeneye inshuti nyanshuti koko.

Ibi byose kandi birashimangira intego za Unity Club zo kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro byo nkingi y’iterambere rirambye. Unity Club yiyemeje kubera Intwaza mu Mpinganzima urumuri n’akabando kabasindagiza.

Ng’uko uko urugo rw’impinganzima rubasindagije mu byishimo.

Impinganzima ni iwabo w’Ineza

Aba babyeyi mu Mpinganzima basubijwe ubuzima, basubiza agatima impembero!
Mu Mpinganzima aba babyeyi barasusurutse bikwiye abatwibarutse,
Mu Mpinganzima basangiye amateka, ineza n’inseko byabo ukabibona ubasuye,
Mu Mpinganzima basuwe n’abato babibutsa ko u Rwanda rwibarutse abandi bavunyi kandi ko rutazongera kugera ahabi habahekuye.

Mu Mpinganzima bahaboneye Ubuzima. Kuri ubu ntibakibaza abazusa ikivi cyabo kuko bafite u Rwanda n’ubuyobozi bwiza.

Intwaza mu Mpinganzima, zongeye kubona urumuri rw’ineza, hirya y’igihogere cy’umwijima,
Impinganzima ni iwabo w’ineza, aho Intwaza zituye zituje,
Intwaza zacu zitanga urumuri zitamba ineza, zisusurutsa abazisanze!
Intwaza mu Mpingazima, turyohewe n’imbuto mwatwereye!
Unity Club-Intwararumuri, imyaka yawe 25, ubyirukanye ibigwi!
Unity Club-Intwararumuri wakoze ibikomeye, ukiza ibikomere!
Komeza utwaze, utwaze Intwaza mu Mpinganzima!

Hon. Dr. Mujawamariya Jeanne d'Arc
Hon. Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc

Ni inyandiko dukesha Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya
Umunyamuryango wa Unity Club Intwararumuri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka