Intwaro mufite iruta izindi ni ubwenge, mwirinde icyabuhungabanya - Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato kwirinda icyabahungabanyiriza ubwenge, kuko ari yo ntwaro ikomeye bafite.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abana kwirinda icyabahungabanyiriza ubwenge
Madamu Jeannette Kagame yasabye abana kwirinda icyabahungabanyiriza ubwenge

Yabisabye abana babarirwa muri 750 bafashwa mu myigire yabo n’umuryango Imbuto Foundation, kuri uyu wa 14 Nzeri 2023, ubwo yasozaga Ihuriro rya 13 ry’Imbuto Zitoshye, bahurijwemo guhera ku Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023.

Yagize ati "Intwaro mufite iruta izindi ni ubwenge bwanyu, rero mwirinde icyabuhungabanya cyose, muharanire gushaka icyabuhuza harimo siporo, gusoma, guhanga udushya, ibikorwa by’imyidagaduro n’ibindi."

Yabasabye no kwitandukanya n’imyitwarire idahwitse, birinda inzoga agira ati "Ibi turabivuga dukomeje, mwirinde inzoga n’ibindi biyobyabwenge kuko birica. Tuvuga ‘Kunywa Less’, ariko uwabishobora ntabwo yazinywa na busa."

Yaboneyeho gusaba abahura n’ibibazo gushaka ababibafashamo, aho kwiyahuza ibiyobyabwenge, agira ati "Niba hari ikitagenda neza cyangwa uwo mutumvikanye, wibyihererana cyangwa ngo ubikemuze ibitagufitiye umumaro nk’ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bikwangiza, ahubwo shaka uwo wizeye wagutega amatwi, ubimuganirize."

Madamu Jeannette Kagame yanibukije urubyiruko ko rwagize amahirwe yo kumenya uko ikoranabuhanga ryifashishwa, ariko ko rukwiye kugira amahitamo meza ari yo yarurinda kugwa mu bwambuzi, ubucuruzi bw’abantu n’ibindi bikorwa bibi, cyangwa ingeso mbi abana bato bashobora guhura na zo.

Yanabwiye Imbuto Zitoshye ko mu rwego rwo kwitoza kurangwa n’imico ikwiriye, buri wese yahitamo indangagaciro zirindwi yajya akurikiza, buri yose akayiharira umunsi wayo, mu cyumweru.

Abana bakurikiye ubu butumwa, kimwe n’izindi nyigisho bagiye bahabwa, batahanye umugambi wo kuzigenderaho no kuzigera kuri bagenzi babo batari kumwe.

Ku bijyanye n’indangagaciro biyemeje kugenderaho, Kelia Tuyisenge yagize ati "Niyemeje gukorera icyo ari cyo cyose ku gihe cyacyo."

Claire Tuyishimire na we ati "Niyemeje gukorera ku gihe no kuba urubuto rutoshye rudasarurwa na buri wese."

Amafoto: Niyonzima Moise

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka