Intumwa ziturutse muri EAC ziteraniye mu nama yo kunononsora imyitozo ya Ushirikiano Imara 2024

Intumwa ziturutse mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC, zigizwe n’inzego z’umutekano ziri mu Rwanda aho zatangiye inama y’iminsi itatu ku kunononsora imyitozo izwi nka East African Community Armed Forces Field Training Exercise (FTX), Ushirikiano Imara 2024.

Iyi nama iri kubera I Nyamata mu Karere ka Bugesera, kuva ku wa Mbere tariki 17 Nyakanga 2023.

Imyitozo ihuza inzego z’umutekano ziturutse mu bihugu bigize EAC, zirimo abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivile.

Mu ijambo rye, Brig Gen Denis Rutaha, uyoboye intumwa z’u Rwanda, yakiriye ndetse aha ikaze abitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu by’abafatanyabikorwa ba EAC.

Brig Gen Rutaha yabwiye abitabiriye iyi nama ko imyitozo ya Ushirikiano Imara 2024 izaba ari akurusho ugereranyije ku yindi yabanje.

Yagize ati “Ushikaano Imara 2024 izaba itandukanye haba ku bikoresho n’imitegurire ndetse buri wese arasabwa kuzana ubumenyi, ubuhanga n’ubunararibonye mu gutegura no gushyira mu bikorwa iyi myitozo y’ingenzi.”

Iyi mana iteganijwe kuva ku ya 17 kugeza ku ya 19 Nyakanga 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka