Intumwa zaturutse muri Zambia zirareba uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi bw’u Rwanda

Ku wa Mbere tariki 2 Gicurasi 2022, intumwa z’Inteko Ishinga Amategeko yo muri Zambia, zatangiye urugendoshuri rw’iminsi irindwi mu Rwanda, aho ziteganya kwigira byinshi ku bijyanye n’iterambere u Rwanda rugezeho mu burezi, ahanini bwifashisha ikoranabuhanga.

Izo ntumwa ku munsi wa mbere w’urugendoshuri zakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite, Hon Mukabalisa Donathile, maze basobanurirwa porogaramu ikoreshwa mu kwigisha, haba mu mashuri abanza n’ayisumbuye hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Hon Mukabalisa avuga ko kuba izo ntumwa zaje mu Rwanda ari umusaruro w’uruzinduko Umukuru w’igihugu aherutse kugirira muri Zambia.

Ati “Urugendo nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye muri Zambia, hasinywe amasezerano atandukanye ndetse n’abakora ubucuruzi bareba amahirwe ahari, kugira ngo bayabyaze umusaruro hagamijwe guteza imbere ishoramari ku mugabane wa Afurika”.

Mukabalisa avuga ko hari byinshi ibihugu byombi bishobora gusangira ndetse n’ibyakorwa kugira ngo umugabane urusheho gutera imbere.

Uwaje ahagarariye izo ntumwa, E. Kamondo, yavuze ko nabo mu gihugu cyabo bashaka ko buri mwana yakoresha mudasobwa ye, ntihabeho umubyigano wo gusangira imwe ari benshi mu ishuri, nk’uko byatangajwe na RBA.

Ati ’’Ubwo isomo ry’ikoranabuhanga na Siyansi ryatangizwaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ikibazo gikomeye ni uko hafi abanyeshuri 10 bigaga basangira mudasobwa imwe. Ibi byatumye abanyeshuri bacu badashobora gukurikira neza amasomo, gusa mu bihe bya vuba ibintu byagiye biba byiza kuko uwo mubare waganutse. Aho Covid19 iziye twasanze ari ingenzi gutekereza ku mikoreshereze myiza y’ikoranabuhanga."

Ati "Icyo nishimira magingo aya ni ubucuti buri hagati y’u Rwanda na Zambia. Vuba aha twarishimye kubona Perezida Kagame adusura muri Zambia, akaba yaragiranye ibiganiro birebire na Perezida wacu, Hakaimbe Hichilema. Iki ni ikintu cyiza cyane kandi ndizera ko mu bihe biri imbere tuzakora ibintu byiza cyane cyane muri Afurika.’’

Hon Mukabalisa yasobanuye ko uru ruzinduko ari ingenzi cyane, kuko ruri mu murongo w’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye aherutse gusinywa hagati y’u Rwanda na Zambia.

Urugendoshuri rw’iryo tsinda ry’abadepite 10 bo muri Zambia ruzamara icyumweru, aho biteganyijwe ko bazasura ibigo bitandukanye by’amashuri n’izindi nzego za Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka