Intumwa za Loni zashimye uko abapolisi b’u Rwanda boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bategurwa

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 4 Gashyantare 2022, intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro gikuru cyayo ku Kacyiru mu Karere ka Gasabo, zishima uko abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro bategurwa.

Abo bashyitsi bari batatu bayobowe na Maj. General (Rtd) Jai Menon, Umuyobozi w’ibiro bishinzwe imikoranire y’Umuryango w’Abibumbye, n’ibihugu byohereza abantu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye. Bakiriwe n’Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza.

Uruzinduko rw’aba bashyitsi rwari rugamije kugenzura uko u Rwanda rutegura abapolisi bagiye kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye. Izo ntumwa zishinzwe ubugenzuzi mu bihugu bitandukanye bifite abantu boherezwa n’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Ibyo aba bashyitsi bagenzuye muri Polisi y’u Rwanda harimo kureba uko abapolisi bategurwa mbere yo kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, banarebye uko ibikoresho bizifashishwa n’abo bapolisi bitegurwa.

Maj. Gen (Rtd) Jai Menon n’intumwa yari ayoboye bishimiye uko Polisi y’u Rwanda itegura abapolisi bagiye kujya mu butumwa bwo kubugabunga amahoro, agaragaza ko ari nta macyemwa.

Yagize ati “Mu bugenzuzi twakoze twasanze Polisi y’u Rwanda itegura neza abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro. Ibagenera amahugurwa meza kandi ahagije bitewe n’inshingano buri tsinda rizaba rigiyemo, kandi Polisi y’u Rwanda twabonye ko ifite ibikoresho byujuje ubuziranenge bijyanye n’uko tuba tubyifuza.”

Yakomeje avuga ko umusaruro utangwa n’abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, ugaragaza neza ko baba bateguwe.

Ati “Mbere na mbere turashimira u Rwanda kuba ari urwa kabiri mu kohereza abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu kazi ko kubungabunga amahoro aho yabaye makeya. Tujya tunabasura mu bihugu bakoreramo tugasanga imirimo yabo barayikora neza kinyamwuga, byose bigaragaza ko baba baragize igihe gihagije cyo gutegurwa.”

DIGP/AP Ujeneza yashimiye Umuryango w’Abibumbye kuba wohereje intumwa zawo zikaza gusura Polisi y’u Rwanda. Yanashimye uko akazi gakorwa n’abapolisi b’u Rwanda kishimirwa.

Yagize ati “Ni iby’agaciro kuba Umuryango w’Abibumbye wafashe umwanya ukaza gusura Polisi y’u Rwanda, bakanirebera uko abapolisi bategurwa mbere yo kujya mu mirimo baba boherejwemo. Ibi kandi nta gitangaje kirimo kuko n’ubusanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye dusanzwe dufitanye imikoranire myiza kandi izahoraho.”

DIGP/AP Ujeneza yakomeje asezeranya izo ntumwa ko u Rwanda rwiteguye gutabara igihe cyose bikenewe.

Kugeza ubu u Rwanda rufite abapolisi hafi 1,000 bari hirya no hino mu butumwa bw’Umuryango w’Abimbye bugamije kubungabunga amahoro ku isi, ni urwa kabiri mu gutanga umusanzu wo kohereza abapolisi muri ubwo butumwa.

U Rwanda nirwo rwonyine rufite itsinda ry’abagore bari mu butumwa bw’Umuryango bw’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, iryo tsinda riri mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu Murwa mukuru wa Juba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka