Intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zasuye Polisi y’u Rwanda
Kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mutarama, intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye mu
ishami rishinzwe uburenganzira bw’ibanze bwa muntu mu birebana no kwishyira ukizana, Bwana Maina Kiai, n’itsinda ayoboye basuye Polisi y’u Rwanda.
Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, akaba yari kumwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza n’abandi bayobozi muri Polisi bayobora amashami atandukanye.

Mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda, aba bashyitsi babajije ibibazo binyuranye harimo uko abaturage bagaragaza ibitekerezo byabo mu buryo butandukanye, harimo no kubigaragariza mu ruhame. Kuri iyi ngingo basobanuriwe ko kugaragaza icyo umuntu atekereza ari uburenganzira bwe, ariko ko bikorwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya.
Izi ntumwa zanasobanuriwe kandi ko Polisi y’u Rwanda nk’urwego rushinzwe kubungabunga umutekano w’igihugu, igira uruhare mu migendekere myiza y’ahabereye ibikorwa bihuriwemo n’abantu benshi, kuko iba yabimenyeshejwe.
Izi ntumwa ziri mu Rwanda guhera tariki 20 Mutarama 2014, mu ruzinduko rwabo bazamaramo icyumweru, bakaba barimo gusura inzego zinyuranye za Leta, imiryango yigenga ndetse n’amashyirahamwe anyuranye.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
nizereko, uwo mugabo ysahize amatsiko, yiboneye byinshi bimaze kugerwaho , ndatekerezako yageze henshi hashoboka, akaba amaze kubona ko u rwanda rwakataje, umunyarwanda afite ijambo mubikorwa byose kandi biba bifitiye buri muturage akamaro, ntagushidikanya, ndizereko icyamugenzaga afashe ubusa, yumva aje kureba ko byacitse abantu bashize bapfa batakigira u rwinyagamburiro, ntaruvugiro, umunyarwanda afite uruvugiro kubimukorerwa rwose.
UMUYOBOZI WA POLISI Y’URWANDA NTAMWAMWA N’UMWE AFUSHA UBUSA,AGOMBA KUBERA URUGERO NABANDI BO MUBINDI BIHUGU.POLISI IMAZE KUGERA KURI BYINSHI,UBURYO IBYAHA BISIGAYE BIBURIZWAMO,ABARI BAGAMBIRIYE KUBIKORA BAKAMWARA,BITANGA IKIZERE KO MUMYAKA IRI IMBERE UYU MUVUDUKO UKOMEJE,ABANYARWANDA BOSE BAZAHINDUKA ABAKRISTU.IMANA IKOMEZE IMUDUHERE IMBARAGA,TUNASHIMA KO COMMUNUTY POLICING IBASHA KUBAHIRIZA INSHINGANO ZAYO.
Nanjye ndagushyigikiye rwose bajye bareka Abatsinze bose bagende kuko usanga Umupolisi umwe ariwe uhora muri mission wenda ataranakoze ikizamini kandi hari nk’umaze gukora inshuro nk’ebyiri zose ataragenda.
Ngo Police ikora neza, ahubwo mutubari IGP GASANA impamvu Abapolisi bakora ibizamini byo kujya mu butumwa mu mahanga bagatsinda ntibagende ahubwo hakoreherezwayo abataratsinze. Ubundi imyaka ibiri yashira bakababwira ngo bongere bakore ikizamini nabwo ntibagende. Ubwo urumva nta kibazo kirimo kweli. Bisubireho kuko bose n’Igihugu kimwe bakorera. nge mbona mu gisirikare aribo bakora neza kuko bose boherezwa hanze ntawe barobanuye. Naho muri Polisi abantu bamwe nibo bahabwa avantage abandi bakazimwa kandi bose bavunika kimwe. Bikosoke kuko biratubabaza cyane. Kandi natwe dukeneye kubaho nk’abandi.
Twemeranywa neza ko police yacu ari indashyikirwa mu bikorwa yemwe no kubufatanye n’izindi nzego irabishoboye n’ibiyirengeye mbona ibikora!! bravo police!!
Turabishimiye cyane kandi police yacu imibanire no communication n’abaturage mpamya ko ari nta makemwa!! so we are proud of our National police..keep it on!!
Izi ntumwa ziba zigenzwa na byinshi birimo kumenya amakuru t;impamo ku Rwanda ariko nizere ko bahava bemeye kandi bakazatanga ubuhamya buhuye n’ibyo bibonye bitandukanye n’ibyo abanga u Rda birirwa bavuga!!
Ndakeka ntawushidikanya ko igipolisi cyacu gikora neza kandi mbona bakumira ibyaha atari nkazazindi ziburayi ziza ibyaha byarangije kuba ikindi mbona polisi yacu iyo wayimenyesheje yitabira ntakibazo.
buri rwego mu Rwanda rufite umwihariko kubahasura kuko usanga bahanira kwesa imihigo. nka polisi yo rero ni urwego rufite byinshi rwagezeho kandi byo kwishimirwa