Intore Massamba, Butera Knowless n’ibindi byamamare bamaganye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Abahanzi n’abandi batandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni nyuma y’aho uwitwa Idamange anyujije ubutumwa kuri YouTube avuga ko Leta ikoresha Jenoside yakorewe Abatutsi na Covid-19 mu bucuruzi.

Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) n’indi miryango itandukanye irwanya Jenoside yavuze kuri uyu mugore uvuga ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo ariko bikaba bitamuha uburenganzira bwo kuyipfobya, nk’uko Dr Bizimana Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG yabivuze.

Si iyo miryango gusa yahagurukiye kwamagana ubutumwa nk’ubwo buvuga ko Leta ikoresha Jenoside yakorewe Abatutsi mu bucuruzi.
Umuhanzi Massamba Intore yanditse ubutumwa bugira buti “igihugu cyacu cyarababaye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi. Ntituzihanganira na rimwe uwo ari we wese upfobya agatesha agaciro amateka ya Jenoside agamije indonke, icyo yaba yitwaje cyose. Ntituzabyemera!”

Butera Knowless na we yagize ati “Gufata imibiri y’abacu bishwe ukayibonamo ubucuruzi ugatinyuka kubivugira mu ruhame ntibibabaje gusa ahubwo ni ukwigaragaza nk’aho utari uwacitse ku icumu rya Jenoside. Twamaganye imyumvire nk’iyo.”

Jules Sentore na we yagize ati “Uhakana agapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, agatesha agaciro amateka yayiranze uwo ni umubisha, ni umugome ukwiye guhanwa n’itegeko. Twamaganye mwene abo n’ababashyigikiye bose turabiyamye.”

Si abahanzi gusa, ahubwo n’abanyamakuru batandukanye bagiye bandika ubutumwa bugamije kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umunyamakuru Sandrine Isheja yagize ati “Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Babyeyi ku bw’inyungu z’u Rwanda rw’ejo nimureke tubwize abana ukuri. Twirinde guhisha ndetse no kurwanya twivuye inyuma abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagoreka amateka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

SINDWANYA jonoside ariko kuvuga uko umuntu wayibayemo abibona agahita yitwa umwanzi wigihugu bifite ikindi bihishe inyuma

KARISA yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Uyu mugore ubundi yagombye kuba yarafashwe agafungwa kimwe nabandi bagiye babikora,ikindi nuko ubona ko ingengabitekerezo ntaho yagiye naha ubwaho ikihuzuye ukurikije I byandikwa kumbuga dore ko wagirango nibo bazishinze,ngo babone aho bazajya bavugira ndetse zinavugirwe ho na politiki namayamacakubiri ndetse nabavuga,ko barwanya Leta nabanyamashyaka atemewe mujya mwumva ibiganiro.na Ingabire nabanyamakuru bavuga ko ali uburenganzira bwabo nyamara bimwe biba bivugwa nukwangisha ubuyobozi abaturage ko Leta ntacyo ibamariye,abo a bibwira ntibarasubira inyuma ngo barebe kuva kuli nyina umugabo abana bose bali hanze!aliko ukumva bamukomera.amashyi ngo babonye ubavugira ntagihugu Kitabamo,abakire nabakennye,sinzi ko kubwa Kayibanda na zHabyarimana alibwo,bali bikize!!kandi bali bafite nimitungo itari iyabo yaba amashuli yaba amavuriro yaba imiturire ryaba iterambere yaba Ngabire yaba umukobwa ntabyo babona kuko bidakorwa,nabo !!aliko yavuga bâti yego abanyanyamakuru,agurira,bâti yego nuriya mugore afite abo akerera bamugize,agakingirizo ngo bivuzwe nuwacitse kwicumu ufite ingengabitekerezo wese ajye afatwa kuko numurozi ugomba kuba aho kuba ali

lg yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka