Intore barashishikarizwa kugira urukundo nyakuri no guharanira ejo hazaza hatagira SIDA

Urubyiruko by’umwihariko intore ziri kurugerero zirakangurirwa kugaragaza impinduka ikomeye mu kurwanya Virusi itera SIDA mu miryango baba intangarugero mu bikorwa byose bijyanye no kuyirwanya.

Ibi byaragarutsweho na Nzitonda Sostene ushinzwe guhuza ibikorwa byo kurwanya SIDA mu karere ka Nyabihu, ubwo hakorwaga ibikorwa byo kurwanya SIDA mu murenge wa Jenda.

Mu bikorwa bitandukanye umuryango Imbuto Foundation ku bufatanye na Diyoseze Gatulika ya Ruhengeri bakoreye mu karere ka Nyabihumu murenge wa Jenda, harimo gutanga inkunga mu gufasha urubyiruko kwipimisha ku bushake.

Urubyiruko rwitabiriye ibyo bikorwa, rwashishikarijwe kugira urukundo nyakuri rutandukanye n’iraha. Ibi kandi bikaba byarakozwe mu cyumweru cyahariwe urukundo nyakuri.

Urubyiruko kandi rwibukijwe ko ko ejo hazaza harwo hari mu maboko yarwo, rubwirwa ko rubishatse haba heza, rwanabishaka hakaba habi. Iyo ariyo mpamvu rushishikarizwa no kumenya ko ejo hazaza h’igihugu hakwiye gutegurwa narwo kuko ari rwo mbaraga z’igihugu z’ejo hazaza nk’uko Nzitonda yabitangaje.

Muri uku kwezi kwa 02/2013, mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jenda,ku bufatanye bw’umuryango Imbuto Foundation, Diyoseze ya Ruhengeri n’ikigo nderabuzima cya Kareba , hakozwe ibikorwa byo kwipimisha ku bushake biherekejwe n’ubutumwa butandukanye bwo kurwanya SIDA.

Ibyo bikorwa bikaba byarakozwe muri gahunda yo gushyira mu bikorwa insanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA igira iti” Uruhare rw’intore mu guhagarika ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu muryango Nyarwanda”.

Muri ibyo bikorwa abantu bagera ku 172 biganjemo urubyiruko bakaba baribipimishije ku bushake. Muri bo 2 gusa bakaba aribo basanze bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka