Intero ‘aya si amatora ni ubukwe’ yongeye kugaragara (AMAFOTO)

Mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka muri Kanama 2017, abaturage bari bafite imvugo y’uko batagiye kwitabira amatora ahubwo batashye ubukwe, banabigaragariza mu mitako bakoze.

Aha ni mu biro by'itora ariko ntiwapfa kubirabukwa
Aha ni mu biro by’itora ariko ntiwapfa kubirabukwa

Nyuma y’umwaka umwe, mu matora y’Abadepite hari aho abaturage bongeye kwiyibutsa ibyo bihe bategura ibiro by’itora nk’aho ari ahantu habereye ibirori cyangwa havugiwe imisango y’ubukwe.

Hari abahisemo gutegura ibicuba by’amata, abandi bataka amatara y’amabara atandukanye, mu gihe hari abakoze mu nganzo bandika amagambo y’ikaze ku baje gutora.

Imitegura ntingana n’iyagaragaye mu matora ya Perezida muri 2017, ariko umuhate wo gukora itandukaniro ku munsi nk’uyu ugaragaza ko Abanyarwanda bashaka kwerekana ko amatora muri Afurika adasobanuye intambara cyangwa imidugararo.

Dore amwe muri ayo mafoto:

Iyo mitako yose iba yakozwe n'abaturage kandi nta faranga na rimwe leta iba yatanze
Iyo mitako yose iba yakozwe n’abaturage kandi nta faranga na rimwe leta iba yatanze
Ibisabo by'amata byari byateguwe ahantu hatandukanye habereye amatora
Ibisabo by’amata byari byateguwe ahantu hatandukanye habereye amatora
Ibisabo by'amata byari byateguwe ahantu hatandukanye habereye amatora
Ibisabo by’amata byari byateguwe ahantu hatandukanye habereye amatora
Hari n'aho abaturage batatse amasaha yibutsa abaje gutora igihe
Hari n’aho abaturage batatse amasaha yibutsa abaje gutora igihe
Umusanzu w'uwo mutako watanzwe n'umwe mu baturage
Umusanzu w’uwo mutako watanzwe n’umwe mu baturage
Iyo mitako yasobanuraga ko bafite inka zikamwa
Iyo mitako yasobanuraga ko bafite inka zikamwa
Azi akamaro ko kwitorera umuyobozi yifuza
Azi akamaro ko kwitorera umuyobozi yifuza
Umuseseri yabanje kwereka abitabiriye itora ko agasanduku batoreramo nta kindi kirimo
Umuseseri yabanje kwereka abitabiriye itora ko agasanduku batoreramo nta kindi kirimo
Uwo munyabugeni na we yakoze mu nganzo
Uwo munyabugeni na we yakoze mu nganzo
Umukandida wigenga Ally Hussein Sebagenzi ni uko yaje gutora yigendera
Umukandida wigenga Ally Hussein Sebagenzi ni uko yaje gutora yigendera
Ibyishimo byari byose kubera ko batoye bwa mbere mu buzima
Ibyishimo byari byose kubera ko batoye bwa mbere mu buzima
Umuyobozi wa Green Party na we yitabiriye amatora
Umuyobozi wa Green Party na we yitabiriye amatora
Musenyeri Mbonyintege Smaragde, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi nawe yitabiriye amatora
Musenyeri Mbonyintege Smaragde, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi nawe yitabiriye amatora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BIRASHIMISHIJE PE.KUBONA ABANTU BITORERA ABADEPETE BABAHAGARARIRA

king.carlos yanditse ku itariki ya: 6-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka