Inteko Nyarwanda y’Umuco iriga uko Umuganura wajyanishwa n’imihigo

Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi (Rwanda Culture Heritage Autority, RCHA) iratangaza ko harimo kwigwa uko umuganura wahuzwa n’imihigo ya buri mwaka, kugira ngo urusheho kwaguka no guhuza Abanyarwanda.

Uwiringiyimana avuga ko hari kwiga uko umuganura wahuzwa n'imihigo
Uwiringiyimana avuga ko hari kwiga uko umuganura wahuzwa n’imihigo

Umuyobozi wungirije wa (RCHA), Jean Claude Uwiringiyimana, avuga ko umuganura ubundi atari umuhango wo guhura no gusabana gusa, ahubwo ari inzira yatangiraga muri Kanama, umwami na rubanda rwe bishimira ibyagezweho akabaha imbuto, abajya ku murimo bakawutangira kandi basa nk’abahiganwa kuzabona umusaruro mwiza bazongera kumurikira umwami.

Uwiringiyimana atangaza ko kuri ubu abayobozi n’abaturage basigaye bagira imihigo imurikirwa umukuru w’Igihugu kandi umusaruro babonye mu gihe cyose cy’umwaka bakawishimira, abakoze neza bakabishimirwa, abakoze nabi bakagawa cyangwa bakagirwa inama z’ibyo bashyiramo imbaraga.

Uwiringira avuga ko imbuto umwami yatangaga abaturage bakajya kubiba ikazunguka bakiteza imbere, ifatwa nk’ingengo y’imari ihabwa inzego z’ibanze ngo ikoreshwe ibikorwa biteza imbere abaturage.

Agira ati “Hari gutekerezwa ukuntu umuganura nyarwanda wahuzwa n’imihigo noneho ya mbuto umwami yatangaga ikaba ari ya ngengo y’imari igenerwa inzego zitandukanye, tukazagira igihe cyo kubyishimira tukanareba ibitaragezweho tugafata ingamba zo kubishakira ibisubizo”.

Ati “Urumva rero igikorwa nk’icyo gituma duhura tukaganira ku byo twagezeho tugafata na gahunda yo gutekereza ku bizaza, ubwo busabane burakomeye cyane. Uko gukorera hamwe, uko kumva izo mbuto nk’umushinga mugari w’Igihugu, kiba ari ikintu gikomeye cyane”.

Kuri uyu wa 06 Kanama 2021, Abanyarwanda barongera kwizihiza Umuganura mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19, aho biteganyijwe ko wizihirizwa mu miryango, Abanyarwanda bakaba basabwa kuganuzanya birinda gutumirana no gusurana.

Uwiringira avuga ko hari n’ibindi bikorwa byabaye mu cyumweru cy’Umuganura, ahatanzwe ibiganiro bitandukanye mu buryo bw’ikoranabuhanga birimo n’ibyahuje Abanyarwanda ababa mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka