Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo irasaba Leta gukura ingabo muri Kongo
Abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano n’Ubusugire bw’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo, baravuga ko nta cyizere cy’uko abasirikare b’icyo Gihugu bagera kuri 14 biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo DRC, bucya bagejejwe mu Gihugu cyabo.

Ibyo abo badepite bagize iyo Komisiyo babishingira ku kuba kugeza ubu nta makuru na makeya Abanyafurika y’Epfo by’umwihariko ababuze ababo, mu mirwano iherutse guhitana 14 mu basirikare b’icyo gihugu bafite, no kuba abagotewe mu mujyi wa Goma hatazwi uko babayeho n’uko bazagarurwa mu Gihugu.
Abadepite babwiye Minisitiri w’Ingabo n’abakuriye Igisirikare cya Afurika y’Epfo SANDF, ko mu kiganiro bagirenye, bari bizeye kumva amakuru mashya ku basirikare b’icyo Gihugu bari muri DRC, icyo bamarayo, igihe bazatahira, n’impamvu bariyo.
Abo badepite bavuga ko abakuriye ingabo batangaza amakuru y’ibinyoma ku biri kubera ku basirikare b’icyo Gihugu muri DRC, kuko kugeza ubu amakuru yizewe, bafite ari uko nta miti yo kuvura inkomere ihari, n’ikimenyimenyi ko hari n’undi musirikare umaze iminsi ibiri apfuye mu bari bakomeretse.
Abadepite kandi bagaragaje ko kuba ikibuga cy’indege cya Goma gifunze, amazi y’ikiyaga cya Kivu afunze, biri mu bibabaje kubona Minisitiri w’Ingabo n’abakuru bazo babeshya ko abasirikare bapfiriye muri DRC, bagezwa muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa 05 Gashyantare 2025.
Abo badepite kandi bagaragaza ko kuba abakozi b’imiryango itari iya Leta muri Goma yose baritahiye, abasirikare b’amahanga bandi bagataha, hakaba hasigayeyo gusa abasirikare ba Afurika y’epfo, ari ukugaragaza ko batajyanwe no kurinda amahoro ahubwo bajyanwe no guharanira gusa inyungu za bamwe aho kuba iza Politiki.
Akanama k’umutekano n’ubusugire bwa Afurika y’Epfo kagaragaza ko nta mpamvu n’imwe Afurika y’Epfo n’abayobozi bayo bafite, yo kohereza no kugumisha abasirikare b’icyo Gihugu muri DRC bitwaje ko bari mu butumwa bwa SADC, kuko bitumvikana ukuntu ibihugu bitatu muri 15 ari byonyine byiyemeje gukora ubwo butumwa.
Umwe muri bo agira ati, “Ntimukadufate n’abadatekereza, ntabwo twari twitezeye ko ibyo muri kuvuga ari ibidafite akamaro, ni nde wavuga ngo muri mu butumwa bwa SADC, mwenyine kandi hari ibindi bihugu 12 byanze kujya muri ubwo butumwa, kuki mwe mwemeye kujyana ingabo zacu murio DRC”.
Undi mudepite agira ati, “Mutubwire, nimubwire Abanyafurika y’Epfo nimubiwire Isi yose ukuntu mwifata mukajyana ingabo zacu muri DRC gupfirayo, mugafata amafaranga mukajya kuyaroha muri DRC ngo murarinda amahoro, nta mahoro muri kurinda ntayo muri kurinda”.
Abadepite bagaragaza ko hari amakuru y’uko Afurika y’Epfo yakoresheje ingengo y’imari ya Miliyali ebyiri z’amadorari ya Amerika, mu butumwa bw’ingabo zayo muri DRC, bakibaza ukuntu ayo mafaranga atatanzwe na SADC, kuko niba bari mu butumwa bw’uwo muryango ari wo ukwiye kuba utanga ayo mafaranga.
Hari kandi abadepite basanga Umukuru w’Igihugu cya Afuika y’Epfo niba adashoboye gufata umwanzuro wo gucyura ingabo z’icyo gihugu iwabo, azinga amakote ubwe n’abo bayoborana bagasohoka mu biro kuko ubutegetsi bubananiye.
Agira ati, “Perezida muzima n’abo bayoborana baratubeshya baratubwira ngo bagiye kugarura amahoro, ngo ingabo zapfiriye ku rugamba zarashwe n’ingabo z’u Rwanda zikeka abasirikare ba SANDF ari bo bari kurasa mu Rwanda, ibyo byumvikanisha ko inzego z’ubutasi za Gisirikare zimye amakuru abasirikare basanzwe kuko ayo makuru yagakwiye kuba yaramenyekanye”.
Bavuze ibi kubera ibisobanuro bari bahawe ko impamvu bariya basirikare bapfuye, ari uko barashwe n’ingabo z’u Rwanda, nyuma y’uko ingabo za SANDF zirashe ku Rwanda bakeka ko ari rwo ruri kurasa i Goma, maze Abadepite bvuga ko ibyo bitumvikana kuko niba izo ngabo zaragiye kugarura amahoro zo zidakwiye kubarizwa mu mirwano.
Idarapo ry’umweru rimanikwa abatsinzwe ryamanitswe gute n’ingabo za SANDF?
Ubuyobozi bw’ingabo za SANDAF bwatangaje ko impamvu abasirikare bari mu birindiro baramanitse igitambaro cy’umweru, ubundi kigaragaza ikimenyetso cy’abasirikare batsinzwe bemeye no kumanika amaboko, ntaho bihuriye n’uko barwanaga kuko habayeho kwibeshya kuwamanitse icyo gitambaro.
Ibyo byababaje cyane abadepite bongera kugaragaza ko bari gubabwa amakuru nk’abadatekereza koko, kandi ko bibabaje kumva umusirikare mpuzamahanga w’Igisirikare cyigize umupolisi wa Afurika mu buhangange, yitiranya amabara y’igitambaro amanika, ariko ko ibyo ari amatakirangoyi yo kwanga kwemera ko izo ngabo zarwanaga, kandi nyamara mu masezerano ashingirwaho izo ngabo zoherezwa, harimo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.
Umwe muri bo agira ati, “Ibaruwa dufite hano ishingirwaho ngo ingabo za SANDF zoherezwe muri DRC ni ukujya kurwanya imitwe yitwaje intwaro, none mwebwe ngo bagiye kurinda amahoro, ntabwo ari byo n’ikimenyimenyi bararwanye bakubiswe inshuro bamanika igitambaro cy’umweru, ubwo se hari ho kwibeshya kungana gute, niba koko abo basirikare barahuguriwe uburyo bwo kubungabunga amahoro”?
Muri rusange abadepite bagize akanama k’umutekano n’ubusugire muri Afurika y’Epfo bateye utwasi Minisitiri w’Ingabo n’abayobozi b’ingabo ku bisobanuro babahaye, bakaba babategeye ku isezerano bahawe ko koko ingabo zabo, zapfiriye ku rugamba bucya zigejejwe iwabo kuri uyu wa 05 Gashyantare 2025.
Bagaragaje ko iy’aba abayobozi b’ingabo bumvaga ububabare bw’ababyeyi babyaye abasirikare bishwe, bakishyira mu mwanya wabo, bakishyira mu mwanya w’abana bagizwe imfubyi, bakishyira mu mwanya w’ababyeyi batakibonye abuzukuru, Afurika y’epfo yari ikwiye guhita icyura abasirikare bayo bakava muri DRC kuko ntacyo bamarayo.
Banagaragaje kandi ko kuba abandi bose barahawe inzira mu Rwanda Afurika y’Epfo yo ikaba yinangira gusaba inzira mu Rwanda, ari ipfunwe kuri Perezida wa Afurika y’Epfo, kandi ko akwiye gutekereza inshuri zirenze imwe, ku byo yita kugarura amahoro no gukoresha ingabo z’Igihugu mu nyungu ze bwite.
Mu bindi biteye isoni n’agahinda abadepite bagaragaje ni ukumva Igisirikare nka SANDF kirwana ku mirongo imwe y’urugamba, n’Interahamwe zishinjwa kugia uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakibaza ukuntu igisirika gikomeye nta makuru gifite ku bafatanyabikorwa bacyo.
Banenze abakomeza kwitwaza ko barwana ku ruhande rw’ingabo za DRC kuko hari amakuru yizewe ko, abo barwanya ari Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, bahimbiwe indangamuntu y’uko ari Abanyarwanda.
Ohereza igitekerezo
|