Inteko ibuze umugabo w’inararibonye kandi w’umukozi- Hon Gatabazi
Depite Jean Marie Vianney Gatabazi atangaza ko urupfu rwa Depite Joseph Désiré Nyandwi ari "icyuho kinini ku Nteko Ishingamategeko kubera ubunararibonye yari afite".

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today muri iki gitondo, Depite Gatabazi wakoranye na nyakwigendera, yavuze ko yari umukozi cyane kuva yamumenya mu myaka 1999.
Yagize ati “Akiri prefet njye nkiri mu rubyiruko muri 1999 na 2000 nyuma aza kuba Minisitiri… ni umuntu twakoranye cyane kuko yize ubuhinzi nanjye ni byo nize, ikintu cy’umwihariko namuvugaho ni uko Nyandwi yari umukozi pe. Ni wa muntu umara amasaha ye hafi ya yose ari mu kazi.”

Akomeza avuga ko nk’umuntu wakoze igihe kinini mu nzego z’ibanze na Guverinoma akagira uruhare runini muri gahunda zo kwegereza abaturage ubuyobozi “decentralization”, byatumye agira ubunararibonye mu bijyanye n’amategeko aho wasangaga azi mu mutwe we amategeko yose yasohotse bigafasha bagenzi be bagize Inteko Ishingamategeko, Umutwe w’Abadepite.
Ikindi kandi ngo Depite Nyandwi yaranzwe n’imico myiza yo gukunda abantu kwicisha bugufi no kuvuga make mu nshingano ze z’ubuyobozi no guharagarira abaturage.
Joseph Désiré Nyandwi yitabye Imana nyuma y’uko Inteko Ishingamategeko, Umutwe wa Sena itakaje Senateri Jean de Dieu Mucyo wazize urupfu rutunguranye mu cyumweru gishize.
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
RIP Honorable Nyandwi. Aho ugiye ni iwacu twese ntawe utazahaza. Umuryango wawe, inshuti bihangane.
Imana imwakire mubayo,kdi naruhukire mumahora,gusa agiye tukimukeneye
Depute Nyandwi yari umugabo ucisha make kandi wicisha bugufi, yakungada akazi n’ igihugu cye. Imana imwakire mu bwami bwayo. Twihanganishije umuryango we. RIP Nyandwi wacu.
Yooooo birambabaje ariko ntakundi niko mwisi bigenda Imana imwakire mubayo
Uyu nyakwigendera. Ndamuzi kdi. twamukundaga, yari intangarugero Imana imwakire mubayo
MBERENAMBERE NDABANZA KWIHANGANISHA UMURYANGO USIGAYE IMANA IBARINDE KDI IBAKOMEZE,GUSA NYAKWIGENDERA AGIYE TUKIMUKUNZE IMANA IMWAKIRE MUBAYO KDI IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA.
imana imwakire mubayo
mbega.akababaro
kubatuye.nyamagabe
kibumbwe.kinyana
gusa.imana.imwakire
mubayo.