Intara ya Kagera muri Tanzania igiye korohereza Abanyarwanda gukorerayo ubucuruzi

Guverineri w’Intara ya Kagera mu Gihugu cya Tanzaniya, Hon. Fatuma Abiubakar Mwasa, uri mu ruzinduko mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko bagiye kugabanya inzego zose zidakenewe mu mitangiye ya serivisi, hagamijwe korohereza Abanyarwanda bakorerayo cyangwa bifuza gukorerayo ubucuruzi.

Hasinywe amasezerano agamije koroshya ubucuruzi
Hasinywe amasezerano agamije koroshya ubucuruzi

Yabitangarije mu ruzinduko we n’abikorera mu Ntara ya Kagera bakoreye mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 14 Nzeri 2023, rugamije gutsura umubano w’Intara zombi no kwihutisha iterambere.

Ubwo bari mu Karere ka Nyagatare, basuye ibikorwa birimo uruganda rukora amakaro mu mabuye, icyanya cyahariwe ubuhinzi n’ubworozi (Gabiro Agri Business Hub) ndetse banagirana inama n’abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yagiriye mu Ntara ya Kagera muri Gashyantare 2023, ahafashwe imyanzuro irimo gukomeza ubufatanye mu kubungabunga umutekano, guhanahana amakuru, ubuhahirane n’ibindi hagamijwe iterambere ry’abaturage b’Intara zombi.

Mu biganiro byahuje abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba n’abo mu Ntara ya Kagera bagera ku 100, bagaragaje ko ibikorwa byashorwamo imari ku mpande zombi ari ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubukerarugendo by’umwihariko abikorera bo mu Rwanda bakaba biyemeje gushora imari mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ni mu gihe abo mu Ntara ya Kagera bavuga ko bafite ubutaka bunini kandi butari bwakoreshwa kuva bubayeho, bityo bakaba basabye Abanyarwanda kuza gushora imari mu buhinzi ndetse no mu burobyi kuko iyi Ntara yihariye 75% by’Ikiyaga cya Victoria.

Ikindi bavuga ko muri iki gihe gutera imbere ukora wenyine bigoye ari na yo mpamvu bifuza gufatanya n’Abanyarwanda mu kwiteza imbere ubwabo n’Ibihugu byabo muri rusange.

Yagize ati “Abikorera ni moteri y’ubukungu bwa buri Gihugu. Abanya-Kagera twiteguye gukorana n’Abanyarwanda, hashize igihe abaturage ba Kagera n’Abanyarwanda bafitanye ubuvandimwe bushingiye ku kuba ari abaturanyi ndetse n’amateka. Turashaka gufatanya na bo mu buhinzi n’ubworozi no kongerera agaciro ibibikomokaho, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubworozi bw’inzuki, mvuze ibyo bicye.”

Biyemeje gushyiraho itsinda ryiga ku koroshya ubucuruzi hagati y'impande zombi
Biyemeje gushyiraho itsinda ryiga ku koroshya ubucuruzi hagati y’impande zombi

Bayingana Eulade, umwe mu Banyarwanda bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, avuga ko hari imbogamizi zigihari ku buryo zikuweho barushaho gukora neza ubucuruzi.

Ati “Ku cyambu cya Dar es Salaam mpacisha imodoka gusa ariko hari imbogamizi ikomeye ku bintu bita Storage (Kubika), baduha iminsi irindwi ariko iyo ishize amande yaho ni menshi cyane ndetse n’ikindi kibazo cya kontineri zikurirwa ahantu hamwe bakazimura bakazijyana ahandi ku buryo ushobora gushaka kontineri yawe ntuyibone mu gihe ukiyishaka storage ikaba yagiyemo kandi bakazaguca amande menshi.”

Ariko hanagaragajwe ikibazo cy’abaturage b’Ibihugu byombi bagikoresha inzira zitemewe, mu gukemura iki kibazo, Guverineri w’Intara ya Kagera, Hon. Fatuma Aboubakar Mwasa, yavuze ko bagiye gufungura umupaka mushya wa Kagera Border Post.

Ikindi ariko nanone ngo bagiye no gufatanya mu gukemura ikibazo cy’ibicuruzwa bitinda ku cyambu cya Dar es Salaam.

Abacuruzi bo mu Rwanda basabye ko imbogamizi ziri ku cyambu cya Dar es Salaam zakurwaho
Abacuruzi bo mu Rwanda basabye ko imbogamizi ziri ku cyambu cya Dar es Salaam zakurwaho

Yagize ati “Tugiye gusaba ubuyobozi bwacu gufungura umupaka mushya wa Kagera mu kugabanya ingendo zikorwa mu buryo butemewe, ikindi tugiye kugabanya inzego zose zidakenewe mu mitangire ya serivisi.”

Guverinei w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko hakenewe ubufatanye bw’impande zombi kugira ngo ishoramari rigerweho mu buryo bwihuse.

Mu bindi bikorwa basuye harimo icyanya cy’ubuhinzi bwuhirwa cya Nasho ndetse n’ikigo Zipline gikoresha indege ntoya zitagira abapilote zifashishwa mu kugeza amaraso mu bitaro bitandukanye kiri i Kayonza.

Basuye uruganda rukora amakaro
Basuye uruganda rukora amakaro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka