Intara y’Amajyepfo yimukiye mu igorofa nshya

Kuva mu gitondo tariki 16/08/2013 ibikoresho by’ibiro by’Intara y’Amajyepfo byatangiye kwimurwa bivanwa aho yakoreraga bijyanwa mu nyubako y’igorofa nshya iherereye mu marembo y’umujyi wa Nyanza akaba ariho igiye kujya ikorera.

Kuwa mbere tariki 19/08/2013 abasanzwe bagana intara y’Amajyepfo bazajya baza muri iyo nyubako y’igorofa kandi bakirwe neza nk’uko byari bisanzwe; nk’uko bitangazwa na mazimpaka Jean Claude umujyanama wa guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Mazimpaka asobanura koi biro by’intara byimuwe kubera ko aho isanzwe ikorera hatari hisanzuye ikindi n’uko ngo yakoreraga mu nyubako yo kubamo.

Icyicaro gishya cy'intara y'Amajyepfo.
Icyicaro gishya cy’intara y’Amajyepfo.

Ubwo intara y’amajyepfo izaba itangiye gukorera muri iyo nyubako y’igorofa ngo izaba iri ahantu heza kandi hisanzuye abantu bayigana babone aho baparika ndetse na buri mukozi wayo agire ibiro bye yigengaho kandi nta bakozi babyiganira mu cyumba kimwe cy’ibiro.

Mazimpaka Jean Claude avuga ko kuba Intara y’Amajyepfo igiye gukorera ahantu nkaho hisanzuye bizagira n’icyo byongera ku mitangire myiza ya servisi igihugu cy’u Rwanda cyiyemeje kunoza.

Agira ati: “Iyo abantu bakorera ahantu hafunganye bituma n’uburyo bwabo bw’imikorere butarushaho kuba bwiza”.

Yakomeje abwira abantu b’ingeri zitandukanye ko intara y’Amajyepfo ibahaye ikaze muri iyo nzu shya y’igorofa bityo aboneraho gutangaza ku mugaragaro ko ibiro byayo byimutse bikaba bitakibarizwa aho yari isanzwe ikorera.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 11 )

Intara yacu y’amajyepfo irakoze kubaka inyubako ijyanye n’igihe.nshimishijwe no kuba irahantu heza kandi hisanzuye.

NKURUNZIZA Juste yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

Bagabanye gusesagura umutungo wigihugu bakodesha ubudashira iri ninzu ya RSSB ntibazatubeshye, bavuye mubukode kwa Rubangura none bimukiye mubundi bukode kuri Caisse social (RSSB).
PLEASE TURAMBIWE GUSESAGURA UMUTUNGO WARUBANDA

Rwanyanza yanditse ku itariki ya: 19-08-2013  →  Musubize

nzaba ndora da! gukodesha gusa. ntimuzi kubaka cyangwa kwigira!

bizengarame yanditse ku itariki ya: 18-08-2013  →  Musubize

Ni byiza gukorera ahantu heza gusa ni uko bigaragara ko inzu ari iya RSSB bivuga ngo ni ugukodesha kandi hagenda akaybo. Ngira ngo byari kurutaho iyo mu gutegura kuva aho yakoreraga hatari heza haza kuba aharabayeho gutekereza kwiyubakira inzu y`intara!

xyz yanditse ku itariki ya: 17-08-2013  →  Musubize

Byari bikwiye ko Intara y’Amajyepfo yimukira mu nzu isobanutse kuko abakozi bayikoramo barangajwe imbere na former Mayor wa Nyamagabe Alphonse nni abagore n’abagabo basobanutse bakira abantu neza kandi n’ibyo bakora biragaragara kuko imikorere yo mu Turere twa Sud imaze kuzamuka kandi buri Karere gafite aho gukorera hasobanutse uretse Nyanza, Ruhango na Kamonyi bigicyeneye gutera ikirenge mu cy’Intara y’abo. Ibyo Nyaruguru Gisagara bashoboye bibananiza iki? Kuba bakoreraga mu nzu yo guturamo ndetse mu irimbi ntago byari bikwiye uretse ko inkono ihira igihe. Buriya biraza gutanga na message no ku zindi Institutions cg organizations na NGOs zigikorera mu mazu yagenewe guturamo kandi amazu yo gukoreramo atabuze. Na Nyanza District niyimuke ikorere mu nyubako imwe n’Intara nk’uko biri mu Ntara ya Est bityo bizoroha mu gutanga serivise.

claudette Maziyateke Fille yanditse ku itariki ya: 17-08-2013  →  Musubize

Ahaa! nzabamdora da.

alias John yanditse ku itariki ya: 17-08-2013  →  Musubize

intara yacu.
Nibyiza n’ubwo bigoye kuhagera, turasaba ko mu rwego rwo kwakira ababagana mwazajya mureba abaturutse kure bakakirwa mberey’abandi nk’urugera uwaturutse i buringa ntitwifuza ko uw’i nyanza yamutanga kwakirwa.

Iyi nyubako imeze neza muyigugemo kandi ntimuzamere nka wa mutini mwiza war’ushishe ariko nta mbuto weraga cyangwa ngo mumere nka rwa rusengero rw’i yerusalemu yesu atashimye n’ubwo rwari rwiza cyane.

GAKUBA yanditse ku itariki ya: 17-08-2013  →  Musubize

ibi nugusesagura umutungo wa Leta, aho hakorewemo ibintu byinziza barashyiramo amaoffice gusa nta kiza kirimo!

karori yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Iherereye mu marembo yumugi wanyanza ntabwo uzi ikinyarwanda? iriya nyubako irasobanutse pe.

sam yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

nonese iyo nyubako ni iyi nrara yiyubakiye?

nnn yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Nonese iyo nyubako y’intara y’Amajyepfo iherereyehe?

Iradukunda Vianney yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka