Intara y’Amajyepfo yasanze imyandikire ya raporo z’imihigo muri Nyamagabe itanoze

Intara y’Amajyepfo yagiriye inama Akarere ka Nyamagabe kunoza imyandikire ya raporo z’imihigo, kuko zandikwa mu buryo budasobanura neza ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bamaze kwiteza imbere.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe bamaze kwiteza imbere.

Mu isuzuma ryakozwe n’Intara y’Amajyepfo kuri uyu wa Kabiri, tariki 7 Kamena 2016, ryagaragaje ko raporo z’aka karere zigaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, zitandikwa ku buryo bunoze kandi bugaragaza uko imwe mu mihigo yashyizwe mu bikorwa n’ibipimo byayo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepho, Alphonse Munyantwali, yatangaje ko imihigo yifashe neza na buri muhigo ufite igitabo cyawo, gusa ko hagaragayemo amakosa yo kudahuza neza za raporo ziva mu mirenge no mu tugari, aho usanga zanditswe mu buryo butandukanye.

Akarere kagiriwe inama yo kunoza imyandikire ya raporo y'imihigo.
Akarere kagiriwe inama yo kunoza imyandikire ya raporo y’imihigo.

Yagize ati “Hari aho twabonye amakosa kuri raporo zituruka ku mirenge, ku tugari, ni byiza ko ziza zinoze, ariko noneho no guhuza raporo kugira ngo bigende neza, bisaba ko izo abantu bakora ziba zisa kugira ngo byorohereze kureba imibare n’aho akarere kageze mu mihigo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha, yijeje ubuyobozi bw’Intara ko inama bagiriwe bagiye kuzishyira mu bikorwa bakanoza ibyo akarere kasabwe gutunganya, gafatanyije n’abakozi n’abafatanyabikorwa bako.

Verena Mukandekezi umwe mu basigajwe inyuma n'amateka yikuye mu bukene bivuye ku nka yahawe.
Verena Mukandekezi umwe mu basigajwe inyuma n’amateka yikuye mu bukene bivuye ku nka yahawe.

Ati “Hari inama zanditse hari n’izo twagiriwe aho twasuye ibikorwa, ahakiri ibyuho nk’uko byagaragaye mu mihigo hamwe na hamwe, mu ngo ndetse no mu nzego z’imitegekere y’igihugu nko ku tugari aho byabaga bimeze neza, ahandi bitameze neza, ni inshingano zacu kugira ngo hose tuhakosore.”

Muri iri suzuma, abaturage basuwe haba mu ngo cyangwa se n’aho bakorera ibikorwa by’iterambere, bagaragaje ko bamaze kwiteza imbere.

Mukandekezi Verena, umwe mu bo amateka agaragaza ko bari barasigajwe inyuma, avuga ko inka yahawe yamuvanye mu bukene.

Ati “Inka yanjye yarabyaye, ubu ndanywa amata, n’aho ndyamye nsenga Imana ngo indindire indahangarwa kuko intunze, simbumba inkono, simpinga kuko nta sambu, ariko ifumbire iragurwa nkagura ibishyimbo, amata nkagemura nkabona ibihumbi 7Frw.”

Akarere ka Nyamagabe kageze ku kigero cya 80% kesa imihigo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka