Intara y’Amajyepfo iza imbere mu kugira benshi barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Polisi y’u Rwanda ivuga ko isuzuma ririmo kwerekana ko abaturage b’Intara y’Amajyepfo ari bo baza ku mwanya wa mbere mu gusuzugura amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Hakurikiraho intara y’Uburengerazuba, Uburasirazuba n’Amajyaruguru, Umujyi wa Kigali ukaba ari wo urimo bake batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Polisi y’u Rwanda ikaba ivuga ko abantu bakomeje kwirara no kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 mu gihe Guverinoma yitegura gufata ibyemezo bishya kuri Covid-19 kuko ibiheruka byafashwe mu minsi 15 ishize.

Muri za gare nka Kimironko na Nyabugogo imvura iragwa abantu bakugama begeranye mu mitaka, bakabyiganira kwinjira mu modoka bamwe batambaye agapfukamunwa, abashoferi nabo bakarenza umubare wa 50% basabwa gutwara, nk’uko Umuvugizi wa Polisi avuga ko bimwe yabyiboneye.

CP John Bosco Kabera yibukije ba nyiri ibinyabiziga bitwara abantu ndetse n’abashoferi babyo, ko uwarengeje 50% ku mubare asabwa gutwara, azahanirwa ikosa ryo gutendeka kandi ikinyabiziga cye kigafatirwa ibyemezo.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko hari ibihumbi by’abantu bakomeje kugaragara mu muhanda batambaye udupfukamunwa cyangwa batwambaye nabi, cyane cyane abo mu ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba.

Avuga ko hari benshi ubu ngo barimo kwihisha mu tubare, abamotari na bo bakarenza saa tatu bakiri mu mihanda bagiye gushakisha abo bihishe mu tubari.

CP Kabera yagize ati "Turabona ko amabwiriza yose muri rusange abantu bakirimo kuyica, igihe kibaye kirekire, bakwiye kuba bumva icyo basabwa kuko ingaruka zo kwica amabwiriza no kutayica barazizi".

CP Kabera avuga ko bitumvikana impamvu abantu batigiye kuri ’guma mu rugo’, ’guma mu karere’, gutaha saa moya cyangwa saa mbiri, gufungirwa ubucuruzi, kurara muri sitade n’ibindi.

Yaburiye abantu ko Polisi igiye gukomeza gakaza ibihano ku barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 kuzageza ubwo bahinduye imyumvire n’imikorere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukarere karuhango umurenge kinihira akagali nyakogo centre rusizi bakabije gucuruza utubari kd ari muri korona murebe uko mubigenza rwose

Alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka