Intara y’Amajyepfo iri ku isonga mu kugira abana b’inzererezi- Bosenibamwe

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe Aimé avuga ko mu nzererezi ziri mu bigo ngororamuco, abenshi baturuka mu Ntara y’Amajyepfo.

Aime Bosenimbamwe ati Intara y'Amajyepfo iri ku isonga mu kugira abana b'inzererezi- Bosenibamwe
Aime Bosenimbamwe ati Intara y’Amajyepfo iri ku isonga mu kugira abana b’inzererezi- Bosenibamwe

Agira ati “Ku bagera ku bihumbi 15 bamaze kugororerwa mu kigo cya Iwawa, 4800 bakomoka mu Ntara y’Amajyepfo. Ku 3000 babarizwa i Gikondo, 1000 ni abo mu Majyepfo. Wajya kureba Iwawa mu 4000 bariyo magingo aya, ugasanga na none abo mu Ntara y’Amajyepfo ari bo benshi.”

Bosenibamwe avuga ko icyo kibazo cy’abana b’inzererezi kidashakiwe umuti mu maguru mashya, cyaba imbogamizi ku iterambere ry’u Rwanda.

Ati “kuba dufite urubyiruko 3000 i Gikondo, 4000 Iwawa, hafi abana 400 i Gitagata, wakongeraho n’abari mu bigo byigenga babarirwa muri 600, wajya muri za Transit Center z’uturere ugasanga ufitemo nka 5000 b’urubyiruko n’abana batoya, iki ni ikibazo gikomeye.”

Iyo mibare kandi ngo ni iy’abana baba bafashwe bagashyirwa mu bigo ngororamuco. Bivuze ko abari mu mihanda ubungubu, kimwe n’ababasha kwihisha ntibafatwe ndetse n’abatoroka ibyo bigo bo batabariwemo.

Uko kwiyongera kw’abana b’inzererezi ahanini ngo guturuka ku bukene bw’ababyeyi ndetse no kutagira ababitaho nk’uko bivugwa na Hategekimana Charles, umwe mu bana b’inzererezi baganiriye na Kigali Today.

Agira ati “Naje mu muhanda kuko ntabonaga ibyo kurya mu rugo ngo mpage. Mama yarapfuye, Papa yavuye mu rugo ashoye ihene yari yararagijwe, agenda agiye.”

Indi mpamvu ngo ni ababyara abo badashoboye kurera, n’abakobwa bakiri batoya babyarira iwabo, rimwe na rimwe iwabo bakabirukana cyangwa bakabasaba kwirwanaho mu mibereho, nyamara bo nta bushobozi bwo kwibeshaho bafite.

Abo bana b’abakobwa babura aho berekeza bakajya mu muhanda bagamije kwirwanaho bashakisha ibibatunga.

Hari n’abana bava iwabo kubera ko ababyeyi baba bahora bashyamiranye ntibabone umwanya wo kubitaho, byabayobera bakigira mu muhanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, avuga ko mu ngamba bafashe mu gukemura icyo kibazo, harimo kurushaho kwegera ingo zirangwa n’amakimbirane kugira ngo babasobanurire ko bahemukira abana babyaye.

N’ababyeyi babyara abo badashoboye kurera,ngo bakomeje kwegerwa kugira ngo berekwe igikwiye, kuko ngo n’abifuzaga ko hatorwa itegeko rigena umubare ntarengwa w’abana mu Rwanda bitakunda, kuko ngo abashinzwe gushyiraho amategeko basanze ryaba ribangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ati “Nkiri mu nteko ishinga amategeko twigeze gutekereza gushyiraho itegeko rigena umubare w’abana ku muryango, yewe tuzenguruka igihugu dushaka ibitekerezo by’abaturage.

Bamwe bagiye bavuga ko nta wukwiye kurenza umwana umwe, abandi babiri. Abenshi bahurizaga kuri batatu, ariko twaje gusubiza amaso inyuma dusanga amahame mpuzamahanga u Rwanda rugenderaho atabyemera.”

Guverineri Mureshyankwano kandi avuga ko abona ababyeyi baratangiye kumva akamaro ko kuboneza urubyaro.

Ati “Kandi buriya n’abaturage bamaze kubona ko kubyara benshi bivuna. Nk’iyo agomba gutangira mituweri abana batanu undi 10, azi ko bimuvuna.

Iyo bigeze ku mafaranga y’ishuri, uwifite ayatangira abana babiri, we w’umukene akayatangira batandatu, na we abikuramo isomo.”

Guverineri Mureshyankwano atekereza ko atari ngombwa cyane kwifashisha itegeko rihana ababyeyi batita ku bana babo, kuko kwigisha ari byo byiza kurushaho kuko bituma umubyeyi akora icyo yumva gikwiye, nta gahato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka