Intara y’Amajyaruguru yashimiwe kuza ku isonga mu gusora

Abasora bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru, barishimira ko Intara yabo yaje ku isonga mu gutanga neza umusoro wa 2021-2022.

Murengera Alexis GOICO Ltd yishimira igihembo bahawe
Murengera Alexis GOICO Ltd yishimira igihembo bahawe

Babitangarijwe muri gahunda ngarukamwaka y’ukwezi kwahariwe gushimira abasora, yabaye ku nshuro ya 20, hanizihizwa isabukuru y’imyaka 25 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro (RRA) gishinzwe, umuhango wabereye mu Karere ka Musanze ku itariki 06 Ukwakira 2022.

Mu misoro y’ubutegetsi bwite bwa Leta, Intara y’Amajyaruguru yinjije ingana na miliyari 37.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, nyuma y’uko mu ntego yari ifite kwari ukwinjiza miliyari 29.3 Frw.

Iyo ntego yagezweho ku kigero cya 120.8% nk’uko Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Jean Luis Kariningondo yabivuze, ati “Intara y’Amajyaruguru ni yo yazamutse kurusha intara zose, tugereranyije n’umwaka wabanje, aho izamuka ry’umusoro muri iyi ntara ringana na 34.8%, Intara ikurikiraho ni iy’i Burasirazuba yagize izamuka ringana na 29.5%, i Burengerazuba uzamuka ku rugero rwa 24.2% naho Amajyepfo azamuka ku rugero rwa 17.2%.

Intara y'Amajyaruguru yaje ku isonga mu gutanga imisoro 2021-2022
Intara y’Amajyaruguru yaje ku isonga mu gutanga imisoro 2021-2022

Uwo muyobozi yavuze ko muri rusange mu gihugu intego mu kwinjiza imisoro yarenze ku rugero rwa 109,3% mu izamuka ringana na 25.2%.

Ba rwiyemezamirimo basoze neza mu Ntara y’Amajyaruguru, bagiye bahembwa bahereye ku bahize abandi mu turere dutanu tugize iyo ntara.

Mu ntara yose abaje ku isonga ni GOICO Ltd yo mu Karere ka Musanze, yashimiwe kwitabira ikoreshwa rya EBM.

Akarere ka Musanze ni ko kagize abasoreshwa benshi bahembwe, aho mu icyenda bahembwe mu Ntara y’Amajyaruguru, ako karere gafitemo bane aribo GOICO Ltd, Centre Pastoral Notre Dame de Fatima, KIVIRIZA Ltd na Maganya Omar wamenyekanishije neza imisoro yeguriwe uturere.

Komiseri Mukuru wungirije wa RRA Jean Louis Kariningondo yakiranwe urugwiro muri One&Only
Komiseri Mukuru wungirije wa RRA Jean Louis Kariningondo yakiranwe urugwiro muri One&Only

Abandi bahawe ibihembo ni BLECOM Ltd yo mu Karere ka Gicumbi, Gakenke General Construction Ltd yo mu Karere ka Gakenke, Haguruka Alpha Ltd yo mu Karere ka Burera ikora imirimo y’isuku muri Kaminuza ya Butaro na Akadata Angelot umuguzi muto wo mu Karere ka Rulindo wahize abandi mu kwaka inyemezabuguzi ya EBM igihe cyose aguze, aho yatse inyemezabuguzi za EBM zigera kuri 38 zifite agaciro kangana na 189,000Frw.

Kuba Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu gutanga umusoro ni kimwe mu byashimishije cyane abasora.

Mukanyarwaya Donata uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, ati “Ibanga ni uko twegereye abasora, cyane cyane abakora ubucuruzi buciriritse, kuva mu ma santere manini kugera ku tubutike duto, kandi ntituzasubira inyuma ndetse na RRA twayisabye gukomeza kutwegera baduhugura”.

Gakenke General Construction Ltd nayo yahembwe
Gakenke General Construction Ltd nayo yahembwe

Murengera Alexis GOICO Ltd ati “Twakiriye neza guhabwa igikombe cya mbere nka GOICO Ltd, byatweretse ko RRA izirikana akazi keza kaba kakozwe, ko gutanga inyemezabwishyu ya EBM, ntituzigera dusubira inyuma”.

Mu gutangiza uwo muhango wo gushimira abasora ku nshuro ya 20, Komiseri mukuru wungirije wa RRA, Jean Louis Kariningondo n’abo bakorana, babanje gusura Hoteli yitwa One&Only Gorilla’s Nest Resort, mu rwego rwo kuyishimira uruhare rwayo mu gutanga neza imisoro.

Maj Gen Albert Murasira, Minisiriri w’Ingabo, wari umushyitsi mukuru muri ibyo birori, yasabye abasora kuzirikana ko umusoro ari wo utunze Igihugu, abashimira uburyo bageze ku ntego bihaye ndetse bamwe barayirenza.

Yagaragaje ko biteye ishema kuba mu mwaka wa 2021-2022 ubukungu buri kuzamuka aho bwavuye kuri 3.4% bukaba mu gihe gito bugeze kuri 10.9%, avuga ko byose bituruka ku ruhare rw’abasora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka