Intara y’Amajyaruguru yakusanyije miliyari 2.5 ku ikubitiro zo gushyira mu kigega AgDF
Uturere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, ku ikubitiro twakusanyije inkunga ingana na miliyari ebyiri, miliyoni 417, ibihumbi 327 n’amafaranga 690, mu rwego rwo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund.
Aya mafaranga yatanzwe ku bushake n’abakozi banyuranye bakorera muri utwo turere abikorera, abanyamadini n’abandi nk’abahagarariye amakoperative. Iyo nkunga yanatanzwe kandi n’abantu bifite kimwe n’abafite amikoro macye.
Abashyize inkunga mu kigega Agaciro Development Fund basabaga umwanya bagakavuga imbere y’imbaga inkunga batanze mu kigega.
Iyi nkunga ishobora kwiyongera kuko abatanze bose batangazaga ko ari inkunga batanze mu ikubitiro bakazakomeza gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund. Ibyo bikaza bikurikira abayobozi bakangurira abaturage kugira icyo batanga muri iki kigega.
Akarere ka Musanze kashoje gahunda yo gukusanya inkunga mu Ntara y’Amajyaruguru kaje ku mwanya wa mbere gatanga miliyoni 734, ibihumbi 340 na 222. Hakurkiraho akarere ka Burera kemeye gutanga mu kigega inkunga igera kuri miliyoni 459, ibihumbi 320 na 401.
Akarere ka Gakenke kafashe umwanya wa gatatu n’inkunga ingana miliyoni 414 n’ibihumbi 238 n’amafaranga 434, hagakuriraho Akarere ka Rulindo, abagatuye biyemeje gushyira mu kigega Agaciro Development Fund miliyoni 407 n’ibihumbi 666.
Ku mwanya wa gatanu hari Akarere ka Gicumbi kabimburiye utundi turere tw’Intara y”Amajyaruguru muri icyo gikorwa Abanyarulindo batanze miliyoni 401 n’ibihumbi 762 n’amafaranga 633.
Amafaranga azakusanwa yose azakoreshwa mu guteza imbere ibikorwa by’iterambere bigamije kurushaho guhindura imibereho y’Abanyarwanda, begerezwa amashanyarazi n’amazi meza mu byaro, nk’uko inama y’umushyirano iheruka yabigennye.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mu kirundi bavuga ngo nuwanka urukwavu aremera kurunyaruka.
Namwe aba banka, bagomba kubasamaza, nibakumbure bemere ko mugerageza guteza imbere igihugu canyu. Raba aho hiyo i burengera zuba canke aho hepfo yanyu, n´akalimi gusa.
Bareke bavuge, mwibandanirize ibikorwa.