Intara n’Akarere byinjiye mu kibazo cy’umukecuru waterejwe cyamunara nta nguzanyo yatse

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, bumanukana n’abashinzwe iby’ubutaka ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, gucukumbura ikibazo kiri mu butaka bwa Nyiransababera Xavera waterejwe cyamunara kandi nta nguzanyo yigeze yaka muri Banki.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, avuga ko ikibazo cya Nyiransababera bakimenye ubutaka bwe bwararangije gutezwa cyamunara, ku buryo ntacyo bari bakimufashije, ariko ko ubuyobozi bumaze kukimenya butari guterera iyo.

Avuga ko ubu babaye bashakiye Nyiransababera aho kuba akava muri shitingi yari atuyemo, hakaba hagiye gukurikiraho uburyo bwo kwinjira mu bucukumbuzi bw’ikibazo cye ngo hamenyekane hagati ye n’umuhungu we nyiri ubutaka bwagurishijwe.

Nkusi avuga ko kugira ngo hafatwe undi mwanzuro kuri ubwo butaka, ari ngombwa kwitabaza umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu ifasi y’Intara y’Iburengerazuba, hagasobanuka ukuntu ubutaka bwa Nyiransababera bwageze ku muhungu we.

Nyiransababera ari hagati ya Gitifu n'Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Gatumba muri Ngororero ubwo bari bamaze kumushakira aho aba
Nyiransababera ari hagati ya Gitifu n’Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Gatumba muri Ngororero ubwo bari bamaze kumushakira aho aba

Ntawamenya niba umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ifasi y’Iburengerazuba, azivuguruza ku nyandiko ubwe yahaye Nyiransababera, igaragaza ko ubutaka bufite nomero 6508 ari ubwa Sebera Sylvere na Nyiransababera Xavera n’ubwo bitabujije ko Banki y’Abaturage ishami rya Nyabihu ibuteza cyamunara, mu mazina ya Harerimana Medard, umuhungu wa Nyiransababera.

Agira ati "Tuzafata umwanzuro tumaze kumenya ngo nyiri ubutaka ni nde, ibintu byamaze kugera mu mategeko, ni yo mpamvu tugomba gukurikiza amategeko. Uwo muhungu we na we twamutumije ngo azaze asobanure uko ubwo butaka bwamugezeho, tuzafatanya na komite z’ubutaka ukuri kugaragare. Amakuru tuzabona ni yo tuzafata nk’ukuri, kandi tuzashaka igisubizo kirambye".

Ese Nyiransababera ashobora gusubirana ubutaka bwe?

Nkusi avuga ko kuba ubutaka bwa Nyiransababera bwaratejwe cyamunara, akabagezaho ikibazo babimenye batinze inkiko zararangije gufata imyanzuro ku buryo ntacyari guhita gikorwa, ariko ubu bagiye kugicukumbura ngo barebe ukuri kwacyo nibiba ngombwa hafatwe undi mwanzuro.

Agira ati, "Ntacyo twari gukora ku byemezo by’Inkiko, ariko ibyo turi gukora nitumenya andi makuru dushobora kuzagira ibyo duhindura n’ubundi hakurikijwe amategeko".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba avuga ko ubu Nyiransababera yashakiwe aho aba acumbitse, anashyirwa mu bagomba guhabwa inkunga y’ingoboka, ndetse akazagenerwa inkunga yihutirwa y’Umurenge wa Gatumba mu gihe ibibazo bye biri gukurikiranwa.

Nyiransababera yaracumbikishirijwe, nyamara umubitsi w'impapuro mpamo z'ubutaka mu Ifasi y'Iburengerazuba agaragaza ko ahagurishijwe ari mu kwe
Nyiransababera yaracumbikishirijwe, nyamara umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ifasi y’Iburengerazuba agaragaza ko ahagurishijwe ari mu kwe

Ubutaka bwa Nyiransababera bwatejwe cyamunara kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi 200Frw, ariko amakuru ahari ni uko ababuguze ubu basaba miliyoni umunani ku wabwifuza.

Icyaje guteza urujijo ni ukuntu umuhungu we yabwibarujeho kugeza abutanzeho n’ingwate muri banki, agahabwa icyangombwa gihuje nomero y’ubutaka (UPI) n’iya nyina umubyara, abashinzwe iby’ubutaka ntibabashe kubona ko ubwo butaka bahaye undi bwanditse ku wundi.

Iyi nkuru Kigali Today izakomeza kuyibakurikiranira

Inkuru bijyanye:

Ngororero: Umukecuru yaterejwe cyamunana nta nguzanyo yasabye none arangara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka