Intambara zirimo kuba zigira izihe ngaruka ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli?

Impuguke mu by’ubukungu zivuga ko intambara zirimo kuba mu bihugu bikungahaye ku bikomoka kuri Peterori bigira ingaruka ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ndetse n’ibidafite ubwo butunzi, bigatuma n’ibiciro by’ibikomoka kuri Petrero bizamuka.

Impuguke akaba n’Umusesenguzi mu by’Ubukungu, Teddy Kaberuka avuga ko intambara hagati y’igihugu cy’Uburusiya na Ukraine yatumye izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri Peterori byiyongera cyane harimo lisansi na Gaze ndetse n’ibikomoka ku buhinzi birimo n’ibinyampeke muri rusange.

Ati “Iyo habaye intambara nka ziriya z’ibihugu bihanganye habaho uburyo bwo guhagarika bimwe mu biribwa ndetse n’ibikomoka kuri Peterori byoherezwaga mu bindi bihugu biturutse kuba bya bihugu bihanganye hari ibindi bihugu byagaragaje uruhande runaka bibogamiyeho”.

Kaberuka atanga urugero rwo kuba hari ibihugu bishyigikiye Uburusiya bigahagarikirwa ibyoherezwaga yo na Ukraine ndetse no ku ruhande rw’Uburusiya bigakorwa gutyo kubera ko ibyo bihugu bihita nabyo biba bias nk’ibihanganye n’igihugu bidashyigikiye.

Kaberuka atanga urugero rwo mu mwaka wa 2022 Uburusiya butera Ukraine isoko ry’ibicuruzwa bituruka kuri Peterori birimo Gaze, na lisansi, ingano, amavuta n’ibiribwa byinshi byarabuze ku isoko mpuzamahanga.

Ku ruhande rwa Israel na Palestine Kaberuka avuga ko hari ibintu bitatu abantu bagomba guhurizaho kugira ngo bumve ko intamba igira ingaruka cyane, kubihugu bitayirimo.

Ati “Icyambere iyo intambara ibereye mu gihugu cyohereza ibicuruzwa byinshi ku isoko mpuzamahanga bitera ibura ryibyo bicuruzwa ku buryo bishobora gutera ihungabana ry’ibiciro ku masoko”.

Kaberuka avuga ko nubwo ibi bihugu byombi bidacukura Peterori nyinshi, iyi ntambara ishobora guhuza ibihugu byinshi cyane cyane ibihugu by’abarabu bishobora kujya inyuma ya Palestine bikayifasha kurwanya Israel ndetse n’ibindi bishobora gushyigikira Palestine bigahangana na Israel.

Kaberuka yatanze urugero rw’uko muri iyi ntambara Israel yatangije kuri Hamas Amerika yahise igaragaza uruhande ibogamiyeho ivuga n’ubufasha igomba gutanga ariko kandi hari n’ibindi bihugu bikungahaye ku bikomoka kuri Peterori bishobora guhagarika ibyoherezwaga mu bindi bihugu bishyigikiye Israel.

Yatanze urugero rw’ibihugu bishobora gushyigikira Palestine birimo Saud Arbia, Kuwait, United Arab Emirates, Iraq, Iran, Libya, Qatar, Oman, Bahrain, Syria n’ibindi.
Kaberuka avuga ko ibihugu byagaragaje uruhande bibogamiyeho muri izi ntambara nta kabuza icyo bihanganye gifatira ingamba zitari nziza ibyo bihugu bitagishyigikiye.
Ingamba kuri izi ntambara ziri kuba zigatuma habaho izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri Peterori Kaberuka avuga ko ibihugu bifite ubushbozi bwo guhunika peterori na Gazi zabikora kugira ngo bateganyirize igihe yaba yabuze ndetse yanahagaritswe koherezwa n’ibihugu biyikungahayeho.

Ingaruka z’intambara ku bikomoka kuri Peterori zatangiye kugaragara mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda hagiye hagaragara impinduka mu izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri Peterori, kubera intambara zirimo kubera muri ibi bihugu cyane iya Ukraine n’Uburusiya.

Kuva mu kwezi k’Ukwakira 2022 kugera ubu, ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bimaze kuzamurwa inshuro 6, aho lisansi yavuye ku 1580Frw kuri litiro ubu ikaba igeze ku 1880Frw/litiro.

Leta y’u Rwanda yavanyeho imisoro ku biribwa by’ibanze bimwe na bimwe, itanga na nkunganire kuri mazutu kugira ngo imodoka zihendukirwe mu gutwara abantu n’ibintu.

Abatwara ibinyabiziga ubu basigaye bagorwa no kubona linsansi kubera izamuka ry’igiciro bituma nabo bazamura igiciro cyo gutwara abagenzi.
Uku kuzamuka kw’ibiciro byagize ingaruka no ku bagenzi batega za Moto na Bisi kuko ibiciro byo kubatwara byiyongereye.

Muremyi Innocent akora akazi ko gutwara abagenzi muri Bisi avuga ko guhenda kwa lisansi bibatera igihombo kuko ibiciro by’ingendo zijya mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali bitahindutse.

Iri zamuka ry’ibikomoka kuri Peterori ryatumye n’ababyeyi bafite abana mu mashuri batwarwa n’imodoka rusange bongererwa igiciro na ba nyiri modoka.

Anitha Dusenge avuga ko umwana we yavaga Kicukiro ajya kwiga ku ishuri rya Kigali parent School yishyuraga ibihumbi 30 ubu asigaye yishyura ibihumbi 45.

Ati “Guhenda kwa Linsansi byagize ingaruka ku bantu bose, haba abafite imodoka zabo, ndetse n’abatega muri rusange twese byatugezeho kandi ntayandi mahitamo dufite”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka