Intambara n’ihindagurika ry’ibihe biradusaba gusubira ku masaka - Impuguke

Impuguke mu bijyanye n’ubukungu irasanga intambara zirimo ihanganishije u Burusiya na Ukraine, ndetse n’imihindagurikire y’ikirere byagombye gutuma Abanyarwanda bahindura imikorere n’imirire, bagahinga ibishobora guhangara izuba n’imyuzure nk’amasaka, ibijumba n’imyumbati.

Amasaka yihanganira ihindagurika ry'ibihe
Amasaka yihanganira ihindagurika ry’ibihe

Straton Habyarimana yaganiriye na Kigali Today, asobanura uburyo Abanyarwanda bakwiye kwitwara nyuma y’uko ibyambu Ukraine yambukirizagaho ibinyampeke bisenywe n’ibisasu by’u Burusiya, ku wa Kabiri tariki 18 Nyakanga 2023.

Hari ababona ko iki kibazo kigiye kongera guteza ibura ry’ibinyampeke, amavuta n’ifumbire byakomokaga muri Ukraine no mu Burusiya, cyane ko ibihugu byombi byiyemeje ko ubwato ubwo ari bwo bwose buzagaragara mu Nyanja y’Umukara buzahita buraswa.

Straton Habyarimana agira ati "Ingaruka ya mbere tubona iyo habayeho ibura ry’ibinyampeke, ni uko ibiciro bihita bizamuka, ariko wabonye ko muri iyi minsi Banki Nkuru z’ibibugu zafashe ingamba zo gukumira izamuka ry’ibiciro mu buryo burambye, n’iyo byazamuka ntibyamera nko mu mwaka ushize".

Umutsima w'amasaka ni ingenzi
Umutsima w’amasaka ni ingenzi

Mu zindi ngamba ibihugu birimo gufata ngo harimo gushakira ahandi ibinyampeke, n’ibindi byo kuziba icyuho cy’ibikomoka muri Ukraine no mu Burusiya.

Habyarimana avuga ko kubura ibicuruzwa biva hanze bitizwa umurindi n’imihindagurikire y’ikirere, yatumye imyaka mu bice bitandukanye by’Igihugu itabasha kwera kuko imvura isigaye ibura cyangwa igacika kare.

Habyarimana akomeza ajya inama yo gushaka ibiribwa hadashingiwe ku kugwa kw’imvura, ahubwo ko kuhira imyaka byatuma biboneka n’ubwo imvura yaba itaguye.

Akomeza agira ati "Hagomba kubaho kwigira, tugashaka uburyo twuhira, tugashaka imbuto zihanganira kubura kw’imvura nk’imyumbati, ibijumba, dushobora guhinga amasaka burya arihangana kandi tukayarya, kuko abasogokuru bacu barayaryaga kandi bakabaho".

Imyaka irangirika kubera ihindagurika ry'ibihe, abantu basabwa kuhira
Imyaka irangirika kubera ihindagurika ry’ibihe, abantu basabwa kuhira

Habyarimana avuga ko guhindura imirire na byo ari ngombwa, abantu bagacika ku myumvire y’uko ngo batabonye ibishyimbo n’ibigori batabaho.

Uburyo bwo guhinga imboga mu mifuka no mu ndobo zishaje, bakazuhiriza amazi bamaze kurongesha ibiribwa byo guteka, na bwo ngo bushobora gufasha benshi kuziba icyuho cy’ibyo bajya kugura ku isoko kuko ngo bigenda birushaho kubura.

Abanyarwanda bakwiye guhindura imirire n’imihingire, nyuma y’uko intambara n’amapfa bisigaye byibasiye Isi.

Ubunyampeke bya Ukraine n'u Burusiya byabujijwe kujya ku isoko
Ubunyampeke bya Ukraine n’u Burusiya byabujijwe kujya ku isoko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Jye ndavuga rumwe n’iyi mpuguke ku bijyanye n’amasaka, amasaka ni ingenzi abana bakanywa igikoma, umubyeyi wabyaye n’uwonsa iyo banywa igikoma cy’amasaka, umwana na nyina bamererwa neza. Igikoma cy’ibigoli byonyine, nta wakinywa ibyumweru bibiri rwose cyeretse nibura bivanze n’amasaka.

iganze yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

amasaka twarayahinze kandi tureza. Naho nka David guhingira ibihe dufite byahinduka bitahinduka birashoboka ibyo binyampeke by’imahanga biteye isoni kubirambirizaho. Amasaka ahingwa muri season B ndetse n’ingano ni uko, ibigori bigahingwa Season A, nta gisimura ikindi ahubwo byose twabihinga tukeza, inganda zishobora gukura umusaruro aho zishaka ariko twe ibinyampeke bidutunga twabibona bihagije. Murakoze

ka yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Igitekerezo cyiyi mpuguke nikigufi (shallow) kuki tugomba kurambiriza kubinyampenke bya Ukraine ikindi kubijyanye na climate change Hari mitigation measures Kuburyo ubuhinzi dukora buba climate resilient( precision Agriculture)

David yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Gabanya kwigira uwize ubwire abahinzi ntawuhinga mu cyonereza.

Fg yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Ibyo uvuga nin théori yo mu ishuri nshuti! Naho ibyo iyo mpuguke yavuze ni ibintu pratique kandi umuhinzi wese yumva!

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 26-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka