Intagamburuzwa za AERG zatangiye itorero, zisabwa guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera, hatangijwe ku mugaragaro itorero ry’Intagamburuzwa za AERG, kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Werurwe 2022.

Intagamburuzwa za AERG zisabwe guharanira Ubumwe bw'Abanyarwanda
Intagamburuzwa za AERG zisabwe guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda

AERG igizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruvuye muri za Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda.

Ni icyiciro cya karindwi kigizwe n’Intagamburuzwa z’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 378, aho bamara iminsi umunani batozwa indangagaciro ziranga umuco, ubumwe no gukunda Igihugu.

Ni itorero ryateguwe na AERG ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubudaheranwa, inkingi yo kwigira nyako”.

Abatozwa baranzwe na morale
Abatozwa baranzwe na morale

Umuhango wo kuritangiza witabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE, Anita Kayirangwa na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille.

Mu butumwa bahawe n’abayobozi bitabiriye uwo muhango, bwari bukubiyemo gusaba abatozwa kuba umusemburo w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’indangagaciro zo gukunda igihugu, no kurushaho guhangana n’ibibazo binyuranye byugarije igihugu.

Kayirangwa yibukije urwo rubyiruko ko ari amashami meza yashibutse ahagoye, bakaba n’amashami u Rwanda rukesha kurama.

Anita Kayirangwa, yabasabye guharanira ejo hazaza heza h'Igihugu
Anita Kayirangwa, yabasabye guharanira ejo hazaza heza h’Igihugu

Abasaba guharanira ejo heza h’igihugu ati “Muharanire ejo hazaza heza h’Igihugu cyanyu, kandi kudaheranwa kwanyu niyo mahirwe yanyu n’Igihugu. Mukoreshe imbaraga zanyu mwubaka Igihugu”.

Umuhuzabikorwa wa AERG, Mudahemuka Audace, yasabye urubyiruko kuva mu mateka yo guheranwa n’ibibazo batewe na Jenoside, baharanira kwigira.

Ati “Turashaka ko bava mu mateka yo guheranwa, bakaba abantu badaheranwa. Kwa kudaheranwa kwabo kukabafasha kwigira, noneho uko kwigira niho bazahera baba abantu bakorera igihugu neza, bazavamo Abanyarwanda beza, bazakorera u Rwanda n’Isi yose muri rusange. Tubitezemo Abanyarwanda beza b’intangarugero".

Guverineri Nyirarugero nawe mu ijambo rye, yasabye urwo rubyiruko kuzakurikirana uko bikwiye inyigisho n’izindi gahunda zabateguriwe muri iryo torero, zikazababera impamba yo guharanira ko ejo hazaza h’Igihugu cyacu, hazakomeza kuba heza kandi na bo babigizemo uruhare rufatika.

Yabibukije ko baharanira kuba umusemburo w’Ubumwe ati “Muharanire kuzaba umusemburo w’Ubumwe bw’Abanyarwanda, mugira n’indangagaciro zo gukunda igihugu no kurushaho guhangana n’ibibazo bicyugarije”.

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi banyuranye
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye

Guverineri Nyirarugero yasabye kandi urwo rubyiruko, kwimakaza umuco wo gukunda igihugu no kugikorera, ruharanira kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, birimo igwingira ry’abana bato, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, inda ziterwa abangavu n’ibindi.

Ni itorero ryatangiye nyuma y’iminsi itatu hasojwe iry’Abatoza b’Intagamburuzwa za AERG 2022, aho bari bamaze iminsi itatu bategura imigendekere inoze y’itorero ry’Intagamburuzwa, rizasozwa ku itariki 17 Werurwe 2022.

Geverineri Nyirarugero Dancille
Geverineri Nyirarugero Dancille
Abatoza b'Intagamburuzwa
Abatoza b’Intagamburuzwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka