Intagamburuzwa za AERG zashimiwe ibikorwa zisigiye Umurenge wa Kinoni

Mu cyumweru Intagamburuzwa za AERG, urubyiruko rw’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamaze mu kigo cy’ubutore cya Nkumba, barashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa basize bakoreye Murenge wa Kinoni icyo kigo giherereyemo.

Bakoreye umuganda mu Murenge wa Kinoni, batunganyije umuhanda wa Km 4
Bakoreye umuganda mu Murenge wa Kinoni, batunganyije umuhanda wa Km 4

Babishimiwe mu mukoro ngiro wiswe “Kora Ndebe”, ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022, baharuraga umuhanda w’ibilometero bisaga bine wari wararengewe n’ibigunda, nyuma y’uko umuganda uhagaze kubera icyorezo cya COVID-19, kimaze imyaka ibiri cyugarije isi.

Muri uwo mwitozo wa Kora ndebe, kimwe mu masomo asoza itorero, byashimishije ubuyobozi bw’umurenge wa Kinoni, abatozwa ubwabo n’abatoza bayoboye izo ntagamburizwa za AERG, bavuga ko uwo muco wo gukora ari kimwe mu bigaragaza ko urwo rubyiruko rwumvise neza amasomo y’ubutore rwahawe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni, Nyirasafari Marie, wakiriye izo ntore z’Intagamburuzwa za AERG mu murenge ayoboye, yavuze ko yabanje gutungurwa abonye abasore n’inkumi bashyize hamwe, bakora akazi gasaba imbaraga ko gusukura umuhanda kandi batiganga.

Ati “Ibikorwa mwadukoreye twabishimye, nabahaye 100/100. Nari nzi ko nimutangira guharura amabavu abuzura mu ntoki bikabananira, ariko muradushimishije cyane uyu ni umusanzu ukomeye mudusigiye”.

Bashyize mu bikorwa ibyo batojwe
Bashyize mu bikorwa ibyo batojwe

Uwo muyobozi yavuze ko igikorwa urwo rubyiruko rwakoze, ari kimwe mu bigiye kubafasha kubwira abaturage ko umuganda wagarutse nyuma y’imyaka ibiri uhagaritswe na Covid-19, avuga ko abaturage bagiye gukomereza aho izo ntore zakoze.

Bamwe muri urwo rubyiruko baganiriye na Kigali Today, bavuze ko bashimishijwe n’uruhare bagize kugira ngo uwo muhanda urusheho gusa neza, bavuga ko iryo torero ribasigiye indangagaciro zizabafasha guteza imbere u Rwanda n’abanyarwanda.

Hirwa Jimy ati “Tumaze icyumweru kirenga batwigisha ibintu bitandukanye byibanda ku bunyarwanda, gukunda igihugu n’ibindi, burya gukunda igihugu si ukwirirwa uryamye, ahubwo ni ugutanga imbaraga zawe”.

Bishimiye igikorwa bari bamaze gukora
Bishimiye igikorwa bari bamaze gukora

Arongera ati “Iki gikorwa cya Nkore neza bandebereho dukoze duharura umuhanda, ni umwanya wo kwereka abaturage urugero rwiza, kuko bakitubwira ko tugiye mu muganda twishimye cyane. Twishimira kuba abaturage ba Kinoni bavuga bati Intore zimaze igihe iwacu dore icyo zidusigiye, kuba tubasigiye umuhanda mwiza ni iby’agaciro”.

Hatungimana Rwema Frank, ati “Umuganda ni uburyo bwo kubaka igihugu cyacu, iri torero tugiye gusoza ryabaye impamba n’ipfundo ryongera kuduhuriza hamwe, tukiga umuco wacu n’amateka yacu, tukiha n’intego zituma turushaho gukorera igihugu cyacu. Twize gukunda umurimo no kuwunoza nk’uko byagaragaye hano mu Murenge wa Kinoni, aho twakoze umuhanda. Uretse gukora umuganda twakoreyemo n’ibindi bikorwa by’ubufasha, aho twafashije abana bo mu miryango ikennye”.

Izo Ntagamburuzwa za AERG ni icyiciro cya karindwi cyitabiriwe n’intore 382 mu nsanganyamatsiko igira iti “Ubudaheranwa, inkingi yo kwigira nyako”, mu gihe abamaze kunyura muri iryo torero ari 1970.

Nyuma yo guharura umuhanda banawukubuye
Nyuma yo guharura umuhanda banawukubuye

Muri uwo mwitozo wa Kora ndebe, ni umwanya wo gushyira mu ngiro ibyo bigishijwe, aho bishimiye uko bakoze uwo mwitozo wasigiye abaturage umuhanda mwiza, nk’uko byavuzwe na Mudahemuka Audace, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati “Uyu mukoro ni kimwe mu bidufasha kureba niba ibyo bigishijwe barabyumvise neza birimo indangagaciro, gukunda igihugu, kugikorera no kucyitangira. Niyo mpamvu y’isomo Kora Ndebe, aho twabonye neza ko ibyo bahawe babifashe mu guharura uwo muhanda, bakozemo n’ibindi bikorwa by’ubumuntu bafasha abana kubona inkweto no kubona amafaranga y’ishuri, twizeye neza ko ibyo bahawe babyumvise”.

Umuyobozi Nshyingwabikorwa muri Minubumwe Anita Kayirangwa, yasabye urwo rubyiruko gukomeza kurangwa n’indangagaciro batojwe, baharanira guteza igihugu cyabo imbere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE yasabye Intore zigiye gusoza itorero gukomeza kuba bandebereho
Umuyobozi Nshingwabikorwa muri MINUBUMWE yasabye Intore zigiye gusoza itorero gukomeza kuba bandebereho

Yagize ati “Uwaje mu itorero burya ntabwo aba azanywe n’itorero gusa, agira n’ikindi kintu asigira umurenge atorejwemo. Kuba bitabiriye uyu muganda bakawukora bishimye baririmba babyina, byatweretse icyo bagiye gutahana, barasabwa kuba bandebereho aho batuye baba aba mbere mu kwitabira ibikorwa binyuranye bya Leta”.

Ni itorero ryatanzwemo ibiganiro binyuranye bijyanye n’indangagaciro z’Umunyarwanda, birimo ikiganiro cyatanzwe na General James Kabarebe, wabibukije ko ari amashami azasigasira ibyagezweho.

Ati “Muri amashami azasigasira ibyagezweho, bityo ntawe uteze guhagarika umuvuduko igihugu cyacu kiriho, haba mu iterambere ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda”.

Abandi batanze ibiganiro barimo Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Dr Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu n’abandi.

Bashimiwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinoni
Bashimiwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinoni
Ubwo abatozwa binjizwaga mu Ntore
Ubwo abatozwa binjizwaga mu Ntore
Mudahemuka Audace, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw'Igihugu
Mudahemuka Audace, Umuhuzabikorwa wa AERG ku rwego rw’Igihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka