Inshingano z’umubyeyi zirakomeza n’aho umwana yatwara inda - MIGEPROF
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), iributsa ababyeyi ko inshingano zo kwita ku burere bw’abana babo by’umwihariko abakobwa, zihoraho haba mu bihe bisanzwe ndetse no mu gihe umwana agize ibyago byo gutwara inda atateganyije.
Ni mu gihe hari abakobwa bagize ibyago byo gutwara inda bakiri bato, bagaragaza ko imiryango yabo by’umwihariko ababyeyi babanze ndetse bamwe bikabaviramo kuva mu miryango yabo bakajya kwibana.
Buri mezi atandatu, Umushinga Igire Wiyubake, uterwa inkunga na PEPFAR binyuze muri USAID, ugashyirwa mu bikorwa na Young Women’s Christian Association of Rwanda (YWCA), usura ibikorwa ufashamo abana babyaye imburagihe, hagamijwe kureba uko imishinga bafashirizwamo ihagaze, n’intambwe bagezeho biyubaka.
Nyuma y’isura ryabaye ku wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no Kurengera Umwana, Umutoni Aline, yagaragaje ko bidakwiye ko umwana wagize ibyago byo guterwa inda atereranwa n’abagize umuryango, kuko byamukururira ibindi byago birenze gutwara inda no kubyara imburagihe.
Agira ati “Ababyeyi bagira uruhare mu kurinda abana, ariko n’iyo ibibazo bivutse ni bwo baba babakeneye cyane kugira ngo babashe kwiyakira no gusubira mu buzima busanzwe”.
Uyu muyobozi akomeza agira ati “Iyo umubyeyi agutereranye kandi ari we muntu wumvaga wakumva, ari we waje wirukira, bigushyira mu byago byinshi byo kuba haziraho n’ibindi bishamikiyeho. Umwana ugiye kwikodeshereza, iyo abonye umwana we agiye kuburara cyangwa kubwirirwa, ntiyabura kujya mu buraya”.
Niyonsenga Fatuma yatwaye inda yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Avuga ko ababyeyi be bakibimenya bamwanze, ndetse nyina agahora amutoteza buri munsi.
Ati “Yarambwiraga ngo ubu nawe uri umugore. Turi abagore babiri mu rugo, nugira icyo ukenera ujye ukishakira nk’uko nanjye icyo nkeneye nkishakira”.
Uyu mukobwa avuga ko yakomeje kwihangana ariko bigeze aho ahunga urugo ajya kubana na mukuru we, ariko na ho ahageze birushaho kuba bibi.
Ati “Mukuru wanjye yarambwiraga ngo umwana wanjye amunyarira mu ntebe zikanuka, haza abashyitsi akantegeka kujya mu cyumba n’umwana wanjye tukifungirana tukaza gusohoka batashye”.
Aha na ho yaje gufata umwanzuro wo kuhava, ajya kwikodeshereza inzu, ubuzima avuga ko bwari bugoye bwo kwishakira ibimutunga n’umwana we ndetse no kwishyura inzu.
Niyonsaba avuga ko akimara guhura n’abafashamyumvire ba Igire Wiyubake bamwigishije, agenda yiyakira gahoro gahoro ndetse bamuha igishoro atangira gucuruza inkweto, ari na byo agikora ubu.
Nyuma umubyeyi we yaje kumuhamagara amusaba kugaruka mu rugo, na we yemera kumubabarira asubira mu rugo.
Uyu mukobwa ubu avuga ko afite igishoro cy’amafaranga ibihumbi 150, kandi akaba abasha kwigurira icyo akeneye ndetse n’umwana we.
Umuyobozi w’Umushinga Igire Wiyubake, Eugene Rusanganwa, avuga ko gusura ibikorwa by’aba bagenerwabikorwa bituma babasha kuganira na bo, harebwa ibyakozwe, ibyagenze neza ndetse n’ibigikeneye kongerwamo imbaraga.
Uyu muyobozi na we avuga ko agendeye ku byagaragaye muri uku gusura, basanze imiryango igikeneye gukomeza kwigishwa kugira ngo ireke gukomeza gutererana abana baba bahuye n’ibibazo.
Ati “Mu by’ukuri dukwiye gukomeza gushyira imbara mu kwigisha imiryango, abantu ntibakomeze kurekera abana inshingano, kubata mu bibazo kuko wenda bahuye n’ibibazo bidashimishije imiryango. Umwana yatwara inda ukamwirukana, ari we ari uwo abyaye bakandagara ukazatangira gusanasana byararenze”.
Umushinga Igire Wiyubake ufasha abakobwa n’abagore bakiri bato bugarijwe n’ibyago byo kwandura virusi itera Sida nk’ ababyaye imburagihe, babakora uburaya n’abana b’imfubyi bakomoka mu miryango itishoboye nkabava mu miryango ifite ubwandu bwa virusi itera Sida.
Mu byo bafashwa harimo kwigishwa ku buzima bw’imyororoke,uburyo bwo gucunga ifaranga, kubashishikariza kwipimisha no kwirinda virusi itera Sida, kwigishwa imyuga itandukanye abacikirije amashuri,ubufasha mu myigire isanzwe ndetse no guhabwa inkunga yababera igishoro cyo gutangiza imishinga iciriritse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|