Inshingano ntabwo nazanga baramutse bongeye kungirira icyizere - Dr Mbonimana Gamariel
Dr Mbonimana Gamariel wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nyuma akaza kwegura kubera ikosa ryo gutwara imodoka yasinze, akomeje kugaragara cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bindi bikorwa bitandukanye atanga ubutumwa bushishikariza abantu kurangwa n’imyitwarire myiza. Muri iyi minsi by’umwihariko agaragaza ko azashyigikira Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.
Ubwo yaganiraga na Kigali Today ku butumwa amaze iminsi yandika ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ku bijyanye n’ayo matora, yasobanuye ko azashishikariza urubyiruko rwibumbiye muri SOBER Club yashinze kuzahundagaza amajwi kuri Perezida Kagame.
Abajijwe niba atari uburyo bwo kugira ngo abayobozi bamwibuke bongere kuba bamuha inshingano, Dr Mbonimana yasubije ko atanga ibitekerezo bye abinyujije ku mbuga nkoranyambaga nta yindi ntego afite uretse ibyubaka Igihugu.
Ati “Nubwo mbarizwa mu ishyaka rya PL mfite uburenganzira bwo kuba nashyigikira Perezida wa Repubulika ku mukandida wo kuyobora u Rwanda cyane ko ishyaka mbarizwamo ritambuza kubikora kuko ubwaryo ari Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu (PL) gusa ku kibazo mwambajije cyo kuba nshaka ko nahabwa inshingano, ntabwo nazanga baramutse bongeye kungirira icyizere nk’uko nabivuze ubwo namurikaga igitabo mperutse gusohora”.
Dr Mbonimana ajya gushinga SOBER Club ngo intego ye yari iyo gushishikariza abantu kubaho mu buzima bufite intego kandi butishora mu businzi no mu biyobyabwenge cyane ku rubyiruko.
Dr Mbonimana avuga ko igihe icyo ari cyo cyose yakongera kugirirwa icyizere agahabwa inshingano mu buyobozi yabyemera kandi akazikora neza kuko kuva yagwa mu ikosa ryo gusezera mu nshingano ze kubera ubusinzi, yahise afata icyemezo cyo kureka inzoga burundu ndetse afata n’umwanzuro wo gushishikariza abandi kuzireka n’utaziretse akabaho mu bushishozi.
Dr Gamariel Mbonimana weguye nk’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi, tariki 12 Ugushyingo 2023 yamuritse igitabo gikubiyemo inyigisho zifasha abandi kubaho mu bushishozi.
Iki gitabo yise ‘Imbaraga z’Ubushishozi’ kigamije kurwanya ibiyobyabwenge ashingiye ku mateka yanyuzemo.
Yavuze ko iki gitabo kigizwe n’ibice bine by’ingenzi nk’igice kirimo ubuhamya bwa Mbonimana, aho agaragaza uburyo yahoze ari umurokore nyuma agatangira kunywa inzoga n’ingaruka byamugizeho, igice cya kabiri kirimo ubutumwa bwa Perezida Paul Kagame bwafashije Mbonimana kuva ku nzoga.
Dr Gamariel avuga ko iki gitabo cyatangiye kwinjiza amafaranga aturutse mu bakigura ndetse ko inyungu ivamo azajya ayihemba abatsinze amarushanwa muri Sober Club.
Ati “Sober Club izagera mu mashuri makuru yose. Abazajya bakora irushanwa ku nsanganyamatsiko runaka tuzajya tubahemba kuko uzaba uwa mbere ku nshuro ya mbere azahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda”.
Nyuma yo gusezera ku nshingano ze mu Nteko Ishinga Amategeko, ubu Dr Mbonimana asigaye ari umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri East African University.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Imama igufashe gukomeza kwigisha ububi bwibiyobya bwenge, naho guhinduka byo ntawe utahinduka iyo amaze kubona isomo. Kwemera ikosa ugasaba imbabazi ni ubutwali butagirwa na bose. Courage
Icupa yarabiretse se? gusa ikibazo cyababayobozi iyobiyamaza bavuga ko nitubatora badukorera ibishoboka byose gusa iyo bamaze kungera munteko bakabaha za v8 iyomongeye guhura azamura ibirahure byaya v8 ntago yongera kungera naho yimamarije ngo anabavuganire sibyo?
ubu ni uburyarya nagende
Wabaye umurokore,ubivamo. Bivuze ko uhindagurika. Baguhaye inshingano n’ubundi, umurengwe wagaruka.So,witubeshya,tuzi gukora analysis.
None se umurimo afite arawugaye? komeza wigishe ni nabyo wigiye, naho inteko abaturage ntibazabura ababahagararira rwose. Kamere ntikurwa na reka ubundi winywere ureke gusiba gutanga amasomo, Buri wese n’impano ye, biriya si ibyawe. murakoze