Insengero ziteza urusaku zikomeje gufungwa hirya no hino mu Gihugu

Polisi y’ u Rwanda ifatanyije n’Umujyi wa Kigali hamwe n’Ihuriro ry’Imiryango ishingiye ku kwemera (Rwanda Interfaith Council/RIC), ku wa Kabiri tariki 27 Kamena 2023, bafunze zimwe mu nsengero zisakuriza abaturanyi bazo.

Urusengero rwa ADEPR Nyakabanda ruri mu zafunzwe kubera urusaku
Urusengero rwa ADEPR Nyakabanda ruri mu zafunzwe kubera urusaku

Insengero zafunzwe zizongera gufungurwa ari uko zashyizwemo ibikumira ko amajwi asohoka hanze yazo, nyuma y’ubugenzuzi buzakorwa n’Ubuyobozi bw’ibanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko iki gikorwa kitareba Umujyi wa Kigali gusa ahubwo ko kizakorwa mu Gihugu hose.

CP Kabera ati "Insengero zitujuje ibyongibyo zarafunzwe kandi zizakomeza gufungwa, zizafungurwa ari uko zujuje ibisabwa, zidasohora amajwi abangamira abaturage, ibyo birareba insengero mu Gihugu hose".

CP Kabera avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abayobozi b’insengero bandikiwe, ariko ntibagire icyo bakosora ku myubakire iteza urusaku ruva ku baririmba n’abasenga.

Umuvugizi wa Polisi avuga ko iyi gahunda inareba utubari tudakumira urusaku ku baduturiye, mu gihe bacurangiramo imiziki (Live band, Loud music cyangwa Karaoke).

Icyakora utubari two aho gufungwa ducibwa amafaranga y’ihazabu, ndetse n’ibyuma byateje urusaku bigafatirwa.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nta rutonde rw’insengero kugeza ubu zimaze gufungwa ruraboneka, icyakora zikaba zirimo urwa ADEPR Nyakabanda rwafunzwe ku wa Kabiri.

Abandi Polisi yihaniza ni abubaka bateza urusaku, cyane cyane igihe abubatsi baba bikorera ibikarayi bajya kumena ’beton’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka