Inkoranabuhanga eshatu z’ikinyarwanda zashyizwe mu ikoranabuhanga

Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga, guteza imbere no korohereza abakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, inkoranabuhanga (Applications) zarwo eshatu zashyizwe mu ikoranabuhanga.

Inkoranabuhanga zashyizwe mu ikoranabuhanga zirimo Itahura ry’imvugo mu Kinyarwanda (Ikinyarwanda speech recognition), aho umuntu aba ashobora kuvuga amajwi agashyirwa mu nyandiko, indi ni uguhindura inyandiko mu mvugo mu Kinyarwanda (text to speech), iyi yifashishwa ikura inyandiko mu magambo ikabihindura mu ijwi, hamwe n’ikigega cy’imbonwa mu Kinyarwanda (Ikinyarwanda dataset), iki n’igikorwa remezo kizafasha kubakirwaho inkoranabuhanga zishobora kwifashishwa muri serivisi zitandukanye.

Bamwe mu bakoresha ikoranabuhanga bavuga ko badakunda kubona amagambo y’ikinyarwanda iyo barimo kurikoresha, ku buryo nayo babona aba ashidikanywaho kubera ko aba atizewe.

Deborah Kabayiza ni umunyeshuri, avuga ko basanzwe bahura n’imbogamizi zikomeye z’uko utazi indimi z’amahanga adashobora gukoresha ikoranabuhanga.

Ati “Hari ukuntu ujya gushaka ikintu muri Google mu Kinyarwanda bakaguha ibintu byinshi ukabura amahitamo, kubera ko haba harimo byinshi biterekeranye n’ibyo ushaka, hakaza ibintu byinshi ntabwo uba ubyizeye neza, ariko ubu biroroshe kubera ko ushobora kuvuga ikintu ushaka bagahita bakiguha utarinze wandika, urumva ko ari ikintu cy’umwimerere wa nyawo”.

Umuyobozi Mukuru w’Inteko y’Umuco Amb. Robert Masozera, avuga ko gushyira Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga, ari ugusigasira no kubungabunga ururimi kavukire mu gihe kirambye, ariko kandi ngo kuba ikoranabuhanga ryari rigikennye mu Kinyarwanda byangirizaga Ikinyarwanda.

Ati “Twari dukennye muri mudasobwa na murandasi kubera ko hakoreshwaga izindi ndimi, byagiraga ingaruka ku rurimi kuko abashoboraga gukoresha ururimi ni bacye, bigatuma bakinisha ikinyarwanda uko bishakiye, ubwo tubonye inkoranabuhanga iraza no gufasha gukemura cya kibazo twahuraga nacyo cy’icyiciro cy’Abanyarwanda bangizaga ururimi bakoresha amagambo tutazi aho aturutse ugasanga ururimi baruhinduye uko bashaka, kuko iyo wagize icyo wonona ku rurimi n’umuco uba wawononnye kuko n’ingombyi y’umuco”.

Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco Rosemary Mbabazi
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosemary Mbabazi, avuga ko igikorwa cyo gushyira ururimi rw’Ikinyarwanda mu ikoranabuhanga ari ingenzi ariko kandi ngo bigomba gukoreshwa horoshwa itangwa no kunoza serivisi.

Ati “Hari ubwo ujya mu bigo bimwe na bimwe ushaka serivisi, abashaka iyo serivisi hafi 98% ni Abanyarwanda, tugasanga iyo serivisi mu ndimi z’amahanga, wenda tugize amahirwe twe turazivuga, ariko hari benshi badashobora kuzivuga cyane cyane ababyeyi bacu, ibi rero bizadufasha kugira ngo duhe ya serivisi Abanyarwanda kuko iyo nibo igenewe”.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire, avuga ko hamuritswe ikigega kimwe, ariko hakenewe ibindi, kandi ngo haracyari ibyo kunozwa kugira ngo Ikinyarwanda kirusheho kwihaza mu ikoranabuhanga.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire

Ati “Mu biduhurije hano harimo no kongera imbaraga no gushaka n’abandi bafatanyabikorwa bakomeza kudufasha kugira ngo tunoze ibyamuritswe, kuko uyu munsi twamuritse umuntu ashobora kugenda agashaka amagambo runaka akayabura, ntabwo bivuze ko ibyo twamuritse bitaye agaciro, ahubwo ni ukuvuga ngo nizambaraga tugomba gukomeza gushyira hamwe, kugira ngo n’ibitarimo byongerwemo, ibitanoze bishobore kuba byanozwa, ariko dufite aho twahera”.

Ishyirwa mu ikoranabuhanga ry’inkoranabuhanga mu Kinyarwanda, ni kimwe mu bikorwa biteganyijwe gukorwa muri iki cyumweru cyahariwe kwitegura umunsi mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, wizihizwa buri gihe tariki 21 Gashyantare.
U Rwanda rugiye mu bihugu bitandatu muri Afurika rushoboye gushyira ururimi rwabo mu ikoranabuhanga, mu gihe indimi zikoreshwa mu ikoranabuhanga ku isi zigera kuri 13.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

This system is better for the many Rwandan but particular the end-users

Jmv tuyizere yanditse ku itariki ya: 16-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka