Inkingo twabonye zizadufasha kongera kubaka ubukungu bw’Igihugu cyacu – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame avuga ko n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye bwafashije mu kwirinda ingaruka zikomeye z’icyo cyorezo.

Perezida Kagame
Perezida Kagame

Yavuze kandi ko hari icyizere cyo kongera kuzamura ubukungu bw’Igihugu, nyuma y’uko kuri ubu habonetse inkingo zikomeje gutangwa hirya no hino mu gihugu.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu Isengesho ryo gusengera Igihugu no gushima Imana ryabaye kuri iki Cyumweru tariki 28 Werurwe 2021. Ni isengesho ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rw’ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Ubu ni ubutumwa Perezida Kagame yatangiye muri iryo sengesho:

Abagize Rwanda Leaders’ Fellowship,
Abari hirya no hino mu gihugu,
Mbanje kubasuhuza.

Nishimiye ko umuco wo gushima no gusengera Igihugu cyacu ugikomeza, no muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

N’ubwo guhangana na cyo bidutwara igihe kinini, birakwiye ko dufata uyu mwanya tugasengera Igihugu cyacu.

Dufite byinshi byo gushimira.

Turashimira cyane cyane ko Abanyarwanda twese dufatanyije n’abayobozi bacu, twashoboye kwirinda ingaruka zikomeye z’iyi ndwara.

Twishimiye kandi inkingo twabonye zizadufasha gusohoka muri ibi bihe twatewe na COVID-19 tukongera kubaka ubukungu bw’Igihugu cyacu.

Nk’Abayobozi rero, guhura dutya, ni umwanya mwiza wo gutekereza ku nshingano zacu no kongera imbaraga, ubushake n’uburyo byo gukomeza gukorera Abanyarwanda.

Ntawashidikanya ko iki cyorezo cyagize ingaruka zikomeye ku Banyarwanda, cyane cyane abasanganywe intege nke.

Ibyo dukora byose rero, tugomba kubikora tuzirikana buri gihe ko tubikorera abo dushinzwe.

Ntabwo nshidikanya ko iri sengesho ry’uyu munsi ritwongera imbaraga n’ubushake byo gukorera hamwe kugira ngo tugeze Igihugu cyacu ku rwego twifuza.

Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho, kandi neza, tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo ni wo mugisha twifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda.

Murakoze.

Rev Dr Rutayisire Antoine watanze inyigisho muri iryo sengesho yabwiye abantu kwizera ko n'ubwo ibibazo bihari, ko Imana izazana ibisubizo
Rev Dr Rutayisire Antoine watanze inyigisho muri iryo sengesho yabwiye abantu kwizera ko n’ubwo ibibazo bihari, ko Imana izazana ibisubizo
Korali Ambassadors of Christ mu majwi meza, yasusurukije abakurikiye iri sengesho mu ndirimbo zihimbaza Imana
Korali Ambassadors of Christ mu majwi meza, yasusurukije abakurikiye iri sengesho mu ndirimbo zihimbaza Imana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka