Inkambi ya Gihembe yafunzwe burundu

Impunzi 911 zari zisigaye mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, inkambi ya Gihembe ihita ifungwa.

Impunzi zose zabaga mu nkambi ya Gihembe zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama
Impunzi zose zabaga mu nkambi ya Gihembe zamaze kugezwa mu nkambi ya Mahama

Ni nyuma y’uko iyo nkambi yagiye yugarizwa n’ibiza binyuranye byiganjemo iby’imvura, imikingo itangira kuriduka ari na ko ibyo biza bigenda bisatira iyo nkambi yari icumbikiye imiryango isaga 2000.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021, ngo kwimura izo mpunzi zikavanwa mu nkambi ya Gihembe zikajyanwa mu ya Mahama isanzwe icumbikiye impunzi z’Abarundi, ngo bigamije gutuza impunzi ahadashyira ubuzima bwazo mu kaga.

Nta mpunzi n'imwe ikirangwa mu nkambi ya Gihembe
Nta mpunzi n’imwe ikirangwa mu nkambi ya Gihembe

Ubutumwa bwa MINEMA, bugira buti “Kwimura impunzi mu nkambi ya Gihembe zikajya gutuzwa mu nkambi ya Mahama bisojwe himurwa impunzi 911 zari ziyisigayemo. Hagiye gukurikiraho ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije ahari inkambi no mu nkengero zayo. Ikigamijwe ni ugutuza impunzi ahadashyira ubuzima bwazo mu kaga”.

Kwimura izo mpunzi ni igikorwa cyakurikiwe no gutangiza umushinga wo kubungabunga ibidukikije, aho ahahoze iyo nkambi no mu nkengero zayo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021 hakorewe umuganda wo gutera ibiti, igikorwa cyayobowe na Kayumba, Umunyamabanga uhoraho muri MINEMA.

Inkambi ya Mahama ni yo nini mu Rwanda, aho ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi zisaga 50,000
Inkambi ya Mahama ni yo nini mu Rwanda, aho ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi zisaga 50,000

Izo mpunzi zabaga mu nkambi ya Gihembe zaturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu 1997, aho zimaze imyaka 24 mu Rwanda nyuma y’uko zihunze intambara yaberaga mu gihugu zaturutsemo.

Impunzi zikomeje kwimurirwa mu nkambi ya Mahama ni izabaga mu nkambi ya Gihembe mu Karere ka Gicumbi, na zimwe mu zari zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe, aho zagiye zimurwa mu byiciro binyuranye, nyuma y’uko zimwe mu mpunzi z’Abarundi zabaga mu nkambi ya Mahama zamaze gutahuka.

Ibiza byari bikomeje gusatira inkambi ya Gihembe
Ibiza byari bikomeje gusatira inkambi ya Gihembe

Inkambi ya Gihembe yari icumbikiye impunzi zaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zikabakaba ibihumbi 10.

Bahise batangira gutera ibiti ahari inkambi ya Gihembe
Bahise batangira gutera ibiti ahari inkambi ya Gihembe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GICUMBI IGIYE GUKUBITIKA UMUPAKA WA GATUNA URAFUNZE NONE NINKAMBI IRAFUNZE UBUKENE BUGIYE KUZA IGICUMBI KABISA

Rugero yanditse ku itariki ya: 18-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka