Inka yahawe ayitezeho kumukiza indwara y’umutima

Virginie Mukashyaka warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahawe inka na IPRC-Huye, arayishimira ayita Imararungu, kandi ngo yatangiye kuyibonamo igisubizo ku bibazo afite byose, byaba iby’ubukungu ndetse n’iby’uburwayi.

Mukashyaka ahamya ko inka yahawe izamumara irungu ndetse ikazanamukiza indwara y'umutima
Mukashyaka ahamya ko inka yahawe izamumara irungu ndetse ikazanamukiza indwara y’umutima

Ubwo ubuyobozi bwa IPRC-Huye bwamushyikirizaga iyo nka bwamugeneye, yagaragaje ibyishimo byo kuba na we nyuma y’imyaka 27 abonye ubufasha yari akeneye cyane.

Yagize ati “Mumpaye inka y’ineza, inka y’urukundo, nahise nyita Imararungu. Mu gihe cyo kwicara nkiheba, nkatekereza byinshi, nzajya mpaguruka njye kuyishakira ubwatsi, nze nyihanagure, nezerwe”.

Virginie Mukashyaka ubundi ngo abaturanyi bamwita Uwimana ku bw’impamvu atazi. Yapfakajwe na Jenoside afite imyaka 25. Icyo gihe ngo yari afite abana 2 ariko umwe aricwa. Kuri ubu abana n’umwana umwe yasigaranye, hamwe n’abandi yagiye ahabwa n’abo mu muryango we kugira ngo bagumane.

Inka yahawe ngo izamufasha muri byinshi
Inka yahawe ngo izamufasha muri byinshi

Yabayeho mu bukene yirwanaho mu mibereho, iyo nka yahawe ngo ni yo mpano ya mbere yahawe nk’uwarokotse Jenoside w’umukene.

Iyo ibibazo byamurengaga ngo yaryumagaho, byaje kumuviramo indwara y’umuvuduko w’amaraso, hanyuma n’umutima we uza kubyimba, agiye kwa muganga amugira inama yo kuzajya akunda kuganira n’abandi, akabifungurira, kuko ngo nta kindi cyamukiza.

Bukeye bw’uko yashyikirijwe iriya nka yagize ati “Mu gitondo ndabyuka, nkagenda nkayijya imbere nkayibwira inti Imararungu, waramutse? Igahita ibanga amatwi ikanyitegereza, nkumva na yo ari nk’aho yakansubije, nkanezerwa nkagenda nkayiha ubwatsi bwaraye”.

Akomeza agira ati “Nkahita numva ku mutima wanjye ndanezerewe, bimwe byambangamiraga nkumva nta bihari. Ndahamya ko nzanakira, ndumva bindimo”.

Ubuyobozi bwa IPRC-Huye ni bwo bwamushyikirije iyo nka
Ubuyobozi bwa IPRC-Huye ni bwo bwamushyikirije iyo nka

Iyi nka Mukashyaka anayitezeho kumufasha gutera imbere, kuko ngo mu gihe gitoya azatangira kuyikama (ubu irahaka) ikamuha amata. Ayitezeho n’ifumbire azajya yifashisha mu buhinzi.

Ati “Hari inzu nari nagerageje kubaka mu ngaringari, nari ntarafunga. Urumva nibyara nzanywa amata, kandi nzayikuraho amafaranga yo kwifashisha. Negeranye ngure urugi, ejo nisubira mbone idirishya, gutyo gutyo, noneho nzayijyemo”.

Umuyobozi wa IPRC-Huye, Major Barnabé Twabagira, avuga ko uretse inka, n’ikiraro irimo ari bo bacyumbakiye Mukashyaka, kandi ko bazakomeza kumuba hafi, yarwara bakayivuza, bakanareba ko ifite ubwatsi buhagije. Ati “Mbese uriya mugore twiyemeje kumwubakira, tukamwitaho”.

Anavuga ko gufasha uwarokotse Jenoside muri ubwo buryo, ari ukugira ngo batange urugero ku banyeshuri babo rwo kugira ngo bazakure bakora ibikorwa by’urukundo, baharanira ibyiza, kuko ari byo byatuma nta wongera gutekereza kugirira mugenzi we nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka