Inka umunani zafashwe zijyanywe muri Congo mu buryo butemewe

Inka umunani zafatiwe ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi mu Murenge wa Rubavu, bikekwa ko zari zigiye kubagirwa mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ziciye mu nzira zitemewe.

Zafashwe ijyanywe muri Congo mu buryo butemewe
Zafashwe ijyanywe muri Congo mu buryo butemewe

Abaturage babwiye Kigali Today ko zafashwe n’inzego z’umutekano, ubwo zari zinyujijwe mu nzira itemewe.

Umwe mu baturage yagize ati "Abasirikare bacu ni inyangamugayo, bashoboraga kuzireka zikagenda, ariko banze ko zinyuzwa inzira itemewe barazihagarika."

Inka zashyikirijwe inzego z’ibanze, zirimo gushakisha uwaba yaribwe inka kugira ngo ashobore kuzisubizwa.

Amatangazo yatanzwe asaba kumenyesha uwaba yabuze inka agira ati "Uwamenya amakuru ku waba yabuze imwe muri izi nka yatumenyesha, zifashwe zari zijyanywe muri DRC ziciye mu nzira zitemewe."
Iryo tangazo rikomeza rigira riti "Ubu ziri mu maboko y’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubavu, mudufashe dusangire amakuru."

Mu kwizihiza Noheli mu mujyi wa Gisenyi, habazwe inka 260 n’ amatungo magufi 86.

Inyama nyinshi zibagirwa mu Rwanda zoherezwa mu mujyi wa Goma, ibi bituma igiciro cyazo kizamuka mu mujyi wa Gisenyi, aho ikiro kimwe kigura amafaranga y’u Rwanda 5500, ariko zagera muri Goma kikiyongera, bamwe bagashaka kunyuza inka mu nzira zitemewe ngo bazijyane muri Congo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba abaturage bajya muri Congo kunyura ku mipaka yemewe irimo umupaka munini uhuza Goma na Gisenyi ()Granda Barrière, umupaka muto (Petite Barrière) na Kabuhanga, kuko ariyo mipaka ikoreshwa mu buhahirane, ubuyobozi bugasaba abantu kwirinda kunyura mu nzira zitemewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka