Inka imwe izajya iduha inka cumi n’esheshatu ku mwaka – RAB

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kigiye gutangiza umushinga w’ikoranabuhanga mu bworozi uzatuma inka y’ishashi ishobora kubyara izindi 16 ku mwaka binyuze mu kororokera mu zindi nka zizaba zatewe izo ntanga.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr. Uwituze Solange, asobanura iby’ubwo bworozi bw’inka yavuze ko muri Sitasiyo y’ikigo cya Songa mu Karere ka Huye gisanzwe gikorerwamo ubushakashatsi ku bworozi bw’inka, ariho uyu mushinga uzakorera ukazamura umubare w’inka zitanga umukamo.

Dr Uwituze avuga ko hazajya harebwa ibimasa by’ikitegererezo bakabikuramo intanga bakazitunganya hanyuma bakaziha aborozi, ariko bazajya banareba inyana nziza yajyaga ibyara inyana imwe mu mwaka noneho ikajya ibaha inka 16 mu mwaka umwe.

Ati “Tuzakoresha ikoranabuhanga ryitwa ‘embryo production’ aho tuzajya dufata inyana yatoranyijwe tuyikuremo insoro zigera nko kuri 46 hanyuma tuzitere mu zindi nka ariko hamaze kubaho kuzihuza n’intanga z’ikimasa”.

Dr Uwituze avuga ko iyi gahunda itazatinda gukorwa kuko izatangira mu mwaka wa 2026.

Muri uku kororoka Dr. Uwituze yavuze ko hari uburyo bazajya bahitamo inka izavuka hagati y’inyana cyangwa ikimasa bitewe n’icyo bifuza, bakazabikora bifashishije irindi koranabuhanga rya ‘sexing technology’.

Kuri ubu iyo bateye inka intanga bashobora kumenya niba izabyara ikimasa cyangwa inyana gusa muri iyi gahunda yo kororoka kenshi mu mwaka binyuze mu zindi nyana byo bazajya bamenya icyo iyo nka izabyara ku kigero kiri hejuru ya 90%.

Ikindi yavuze nuko hazabaho no gukomeza kubungabunga inka z’inyambo kugira ngo u Rwanda rukomeze rugire umwimerere utavangiye.

RAB mu mwaka baba bafite umuhigo wo gutera intanga ibihumbi 120 bitewe nuko bafite imfizi zitanga intanga zigera ku 10, gusa ngo bitarenze ukwezi kwa 12 bazaba bafite imfizi 30 zizabafasha kubasha gutera intanga ibihumbi 900 bikazabaha kuzamura umubare w’intanga baterera mu baturage.

Ndayambaje Abdul Karim ashinzwe gukurikirana ubuzima bw’imfizi zitanga intanga avuga ko imfizi imwe ishobora gupima hejuru ya Toni imwe n’ibiro 150.

Izi mfizi zitabwaho na Abdul zaturutse mu gihugu cy’u Budage zikaba zirya 1/10 cy’ibiro ipima izi zikaba zirya ibiro 110 ku munsi.

Intego y’izi mfizi ni ukongera icyororo cy’inka z’inzungu bikanafasha inyana zatewe intanga zazo kongera umukamo w’amata.

Abdul avuga ko umworozi ushaka intanga ziturutse ku mfizi nziza ajya ku karere ndetse no ku mirenge agahabwa izo gutera inka ye nta zindi mbogamizi zibayeho.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka