Inka 99 zimaze kwicwa n’inyamaswa ziva muri Pariki ya Gishwati-Mukura
Aborozi bafite inzuri hafi ya Pariki ya Gishwati-Mukura, bavuga ko bamaze kubura inka 99 ziganjemo inyana n’imitavu ziribwa n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Gishwati-Mukura.

Icyo kibazo cyatangiye kuva muri Kanama 2020 kugeza ubu, ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), bukemeza ko bumaze kugezwaho ibibazo 99 bijyanye n’inka zariwe n’inyamaswa, ihene 9 n’intama 10.
Uretse amatungo yariwe, inyamaswa zangije imyaka y’abaturage 49, naho umuntu umwe yakomerekejwe na zo.
Ubuyobozi bwa Pariki ya Gishwati-Mukura buvuga ko ibibazo byatewe n’inyamaswa zivuye muri Pariki ya Gishwati-Mukura ari 168, naho izikekwaho guteza ibyo bibazo zirimo ni impyisi, imbwa, ingunzu, imondo n’urutoni.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko hari inama zatanzwe, kandi Ubuyobozi bugiye kujya bwihutisha igikorwa cyo kwishyura abangirijwe n’izo nyamaswa, ariko asaba aborozi gushaka ubwishingizi bw’amatungo.
Agira ati “Turifuza ko abaturage baba inshuti na Pariki ndetse n’inyamaswa ziyirimo zikaba inshuti n’abaturage, ku buryo ku kibazo cy’inyamaswa ziva muri Pariki zikajya kurya amatungo y’abaturage, ubuyobozi bwayo bugaragaza ingamba zo kubirinda, ndetse abaturage bafite amatungo yariwe n’inyamaswa bakajya batangira raporo ku gihe. Abaturage bafite imitavu bayubakire ibiraro ku buryo inyamaswa zitazapfa kuyisangamo."
Minisitiri Gatabazi avuga ko ingamba zo kurinda amatungo bijyana no gukora uburinzi bw’ijoro ndetse aborozi bakagira ubwishingizi bw’amatungo.
Akomeza avuga ko amafaranga yinjira avuye muri Pariki hari ibikorwa bimwe iyashoramo bifasha abaturage kwiteza imbere.

Agashimira abafatanyabikorwa bagiye kugira uruhare mu kuyagura ikava kuri Ha 35,5 ikagera ku buso bwa ha 55.
Abaturage baririwe amatungo n’inyamaswa bavuga ko bishyurwa bitinze ndetse n’abishyuwe bagahabwa amafaranga makeya kuko inka y’ingweba igenerwa amafaranga ibihumbi 250 kandi icyo giciro ari gito.

Ohereza igitekerezo
|