Ingororano Abarinzi b’Igihango bemerewe na Perezida Kagame izabafasha gukemura ibibazo mu miryango

Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu bahawe ingororano na Nyakubahwa Perezida Kagame baratangaza ko bazayikoresha biteza imbere kandi bakagura ibikorwa basanzwe bafatanyamo n’inzego z’ubuyobozi by’umwihariko gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Ku ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwarumuri nibwo Abarinzi b'Ibihango bemerewe Ingororano na Nyakubaha Perezida Kagame
Ku ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwarumuri nibwo Abarinzi b’Ibihango bemerewe Ingororano na Nyakubaha Perezida Kagame

Bimwe muri ibyo bibazo ni amakimbirane mu miryango, ubukene bukabije, guta amashuri kw’abana, kwita ku mfubyi n’abapfakazi no kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo yayo.

Mu kwezi k’Ukwakira 2019 nibwo Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yemereraga abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu Ingororano ya Miliyoni 10frw buri umwe mu rwego rwo gukomeza kubashimira no kubafasha gukomeza ibikorwa byabo byo gufasha abaturage no kwiteza imbere kubera ko bitangiye Ubunyarwanda bakanga kubutatira.

Hari mu ihuriro rya 12 rya Unity Club Intwararumuri ubwo yagarukaga ku bantu bitanze muri Jenosie yakorewe Abatutsi bakemera guhara ubuzima bwabo ngo barokore abahigwaga mu mbaraga nke bari bafite, n’abakoze ibikorwa byo kwitangira abandi ku buryo bibereye bose urugero.

Yagize ati, “Aba bantu bashimiwe bafite umudari uhoraho kuba uwufite ni byiza ariko bafite n’ibindi bikorwa bakora dushobora no kubashimira mu bundi buryo bwo kubaha amikoro, nagiye mbona abo baha ibihembo bya Nobel bongeraho na za Sheki z’amadorali, biba ari ukugira ngo bakomeze n’akandi kazi muri izo nzira”.

“Guhera muri 2016 tumaze kugira abantu 40, abo buri umwe azajya ahabwa miliyoni 10frw, duhereye ku bari hano uyu munsi n’abandi banyuze hano mubibuke bajye kuri urwo rutonde”.

Ingororano ntiyatinze kubageraho

Mu ntangiro za 2020 ingororano bemerewe na Perezida wa Repubulika yabagezeho maze batangira kwiteza imbere no gushyigikira ibikorwa basanzwemo byo gufasha inzego zitandukanye gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.

Umurinzi w’Igihango Gasore Serge washinze Fondasiyo yanamwitiriwe mu Karere ka Bugesera, yiyemeje kwishyurira abana 20 amashuri yisumbuye nyuma y’uko batsinze neza ibizamini bya Leta mu mwaka wa gatandatu w’abanza ariko imiryango yabo ikaba itishoboye.

Agira ati “Ingororano yatugezeho kandi turashimira Umukuru w’Igihugu kuba yaradutekerejeho. Izanyunganira mu bikorwa byanjye ariko sinzayiharira njyenyine kuko nzarihiramo abana 20 bakennye cyane batsinze ibizamini bya Leta bashoboraga guta amashuri kubera kubura ubushobozi bwo kujya kwiga”.

Umurinzi w’Igihango Aaron Habumugisha wo mu Karere ka Gakenke, avuga ko yari asanzwe akora ibikorwa byo kubanisha imiryango ibanye nabi, aho yari yarihaye nibura intego yo kuba muri 2019 yarangije kubanisha neza imiryango 180 akaza kubigeraho.

Avuga ko Ingororano ye yari n’ubundi yateganyijemo gukomeza uwo murimo kuko ashimishwa no kubona umugore, umugabo n’abana basabana aho gukimbirana kugeza bicanye kandi icyo yaharaniye n’ubundi ari ukurwanya ubwicanyi. Uyu mwaka wa 2020 icyorezo cya COVID-19 kimusanze amaze guhuza imiryango 15 yongeye kubana neza.

Agira ati “Ntabwo ibyo nakoze nari ntegereje ibihembo byabyo ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasanze tubikwiye turabyishimiye, ingororano yangezeho bituma nkomeza ibikorwa byanjye n’ubundi byo gufasha abatishoboye, nkomeza kandi kurwanya amakimbirane mu miryango, icyorezo nigicisha make nzakomerezaho.”

Avuga ko na we ubwe yabashije kwiguriramo ikinyabiziga giciriritse n’ubundi kimufasha mu ngendo zitandukanye zirimo no kujya kureba abo baturage, abana be na bo ngo yabazigamiye mu kigega ‘Ejo Heza.’

Ntamfurayishyari Sylas wo mu Karere ka Bugesera yari umusirikare w’ipeti rya Kaporali mu ngabo za EX-FAR akajya ahisha Abatutsi akanabafasha guhungira mu Burundi yirengagije ko uwabamufatana icyo gihe yabaga na we yamwica.

Ntamfurayishyari avuga ko ibyo yakoze atari yizeye ko azabihemberwa na Perezida, ariko na nyuma akaba yarakomeje gukorana n’inzego z’ibanze mu kwita ku bibazo byugarije abaturage.

Avuga ko ingororano yahawe ateganya kuyikoresha yiteza imbere, no gushyiraho itsinda rishinzwe gusura imiryango ibanye nabi kugira ngo bayiganirize ive mu makimbirane kuko ntaho yazayigeza.

Agira ati “Nifuza kubona abaturage bose batekanye, ni byo hariho ibibazo by’ubukene n’amakimbirane kandi ntibyabura ahari abantu, ariko icyiza ni ugukomeza guhangana na byo abantu bakabana mu mahoro”.

Abarinzi b’Igihango ku Rwego rw’Igihugu ni Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga barwanyije kandi barwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside na Jenoside ubwayo, barangwa n’ibikorwa by’ubwitange by’indashyikirwa biramba kandi bishobora kubera n’abandi urugero.

Abarinzi b’Igihango bari mu byiciro bine. Icyiciro cya mbere ni icyo ku rwego rw’Akagari, hagakurikira abo ku rwego rw’Umurenge hakaza abo ku rwego rw’Akarere hagasoza abo ku rwego rw’Igihugu ari na bo baherutse guhabwa ingororano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka