Ingoro z’Umurage zigiye kumurika ibihangano by’abari n’abategarugori hifashishijwe ikoranabuhanga

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR) kigiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga gifite ibihangano by’abari n’abategarugori 35, bakaba barashushanyije uburyo imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda yifashe.

Igihangano cya Christiane Rwagatare
Igihangano cya Christiane Rwagatare

Umuyobozi w’ibikorwa by’Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi mu Rwanda (yahoze ituyemo Perezida Habyarimana), Ngenzi Vivaldi, avuga ko ari ubwa mbere abari n’abategarugori bitabiriye ari benshi gushushanya ibihangano bishyirwa mu Ngoro z’Igihugu z’Umurage.

Imurika ry’ibi bihangano rizatangira ku wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020, ku munsi mpuzamahanga wahariwe Ingoro z’Umurage, rikazakorwa abantu bari ahantu hatandukanye ku isi ariko bakurikirana, hifashishijwe ikoranabuhanga rya Iyakure, ibivugwa n’abayobozi bazaba bari ahabera icyo gikorwa.

Agira ati “Hifashishijwe ikoranabuhanga rya Webex, abantu bose bashaka kwitabira iryo murikagurisha n’amagambo y’abayobozi, bazamenyeshwa urubuga rwa interineti bakandaho kugira ngo barebe imbonankubone amashusho y’ibizaba bibera ku Ngoro y’Ubugeni (i Kanombe)”.

Ngenzi akomeza agira ati “Umunyabugeni ni nk’umuhanzi, insanganyamatsiko rusange y’Ingoro ni ‘Ubugeni bugamije amahoro’. Nyishingiyeho ngatanga urugero rw’umuhanzi witwa Epa Binamungu, yagereranyije amahoro n’igitabo gifite ibika byinshi by’ubuzima bwa kera n’ubw’iki gihe”.

Umuyobozi w'ibikorwa by'Ingoro y'Ubugeni n'Ubuhanzi, Ngenzi Vivaldi
Umuyobozi w’ibikorwa by’Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi, Ngenzi Vivaldi

Ati “Hari n’umuhanzi ushobora kuba atanga ubutumwa ku bworoherane, undi akaba ari kuvuga ku kubabarira, undi akaba ari mu iyerekwa kuko hari igihangano dufite cyo muri 2008 ariko kigaragaza u Rwanda ruri gutera imbere, umuntu uzakibona nyuma y’imyaka nka 50 azavuga ati ‘uyu muntu yari afite icyerekezo.

Noneho rero tugeze ku bari n’abategarugori, na bo ubwo bushobozi bwo gutanga ubutumwa barabufite, ariko iyo urebye umubare w’abagiye babyitabira wari muto cyane”.

Bagendeye ku nsanganyamatsiko rusange ‘Ubugeni bugamije amahoro’, abahanzi nyarwanda bagiye bashushanya ku mbaho (tableau) mu mvugo ijimije, imibereho n’imibanire y’Abanyarwanda mu buryo buri wese yabayemo.

Uwitwa Christiane Rwagatare yakoresheje indodo z’amabara atandukanye azidodera ku rubaho runini aho agaragaza imisozi n’izuba riseruka, arakomeza aradoda agaragaza abantu bicaye munsi y’igiti hirya bakora inama.

Yadodeye inzu ya Kinyarwanda kuri urwo rubaho arayizitira, imbere ahashushanya abantu benshi kuva ku bana kugera ku bakuru, bakorera imirimo itandukanye mu matsinda, maze yita icyo gihangano cye ngo “Umushyikirano w’Abanyarwanda”.

Igihangano cya Uwamahoro Vanessa
Igihangano cya Uwamahoro Vanessa

Uwitwa Uwamahoro Vanessa mu gihangano yise “Through my Sorrow”, agaragaza umwari cyangwa umutegarugori uryamye yigunze ariko aryamiye ukuboko gufunze igipfunsi guhagaze, akikijwe n’amafoto y’abandi bagore bari mu mirimo itandukanye, bamwe bakora bonyine abandi bari mu matsinda.

Ubuyobozi bw’Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi mu Rwanda buvuga ko muri uyu mwaka u Rwanda ruzizihiza umunsi w’Ingoro z’Umurage bugendeye ku nsanganyamatsiko yatanzwe n’Inama Mpuzamahanga y’Ingoro z’Umurage (ICOM).

Ni insanganyamatsiko irimo kwiyemeza guteza imbere uburinganire kuri bose, ndetse no kureshya kw’abantu bari mu ngeri zitandukanye.

Kwizihiriza umunsi Mpuzamahanga ku Ngoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi i Kanombe byateguwe n’itsinda ry’abakozi b’Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi mu Rwanda, rifatanyije n’Umunyabugeni witwa Christa Uwase ndetse n’Ikigo ndangamuco cy’Abadage (Goethe Institut-Rwanda).

Nubwo imurikagurisha rizatangira ku wa mbere tariki 18 Gicurasi 2020 rikarangira tariki 15 Nyakanga 2020, abaguze ibihangano hifashishijwe ikoranabuhanga bazajya kubifata kuri iyo Ngoro i Kanombe nyuma y’iyo tariki ya 15/7/2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka