Ingofero y’umugenzi kuri moto irakurwaho ikirahuri guhera kuri uyu wa kabiri - RURA

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ajyanye no kwirinda icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye abamotari gukuraho ikirahure ku ngofero (casque) gitwikira ku maso h’umugenzi.

Abagenzi bari bamaze iminsi bagaragaza impungenge z'ingofero bambara kuri moto kuko batinyaga ko zagira uruhare mu gukwirakwiza Coronavirus (Ifoto: FERWACOTAMO)
Abagenzi bari bamaze iminsi bagaragaza impungenge z’ingofero bambara kuri moto kuko batinyaga ko zagira uruhare mu gukwirakwiza Coronavirus (Ifoto: FERWACOTAMO)

Abagenzi barasabwa kujya bitwaza igitambaro (umwenda) bashobora kwambara mu mutwe kikagera mu ijosi ku buryo ingofero (casque) itamukora ku mubiri.

Iri tangazo rya RURA risaba abantu kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa. Mu gihe bidashoboka ko izo ngendo zisubikwa, abagenzi basabwe kujya bakaraba intoki mbere na nyuma y’urugendo.

Amakoperative y’abamotari yasabwe gushyira kandagira-ukarabe cyangwa ubundi buryo bwatuma abantu bashobora gukaraba kuri parikingi zihuriraho abantu benshi.

RURA yavuze ko ibi bitangira gushyirwa mu bikorwa guhera ku wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza rwose izo casques zari ziteye impungenge, hasigaye kwiga ku kibazo cy’ihererekanya ry’amafranga kuko nayo yaba source de contamination

Victoria yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

IMANA ISHYIGIKIRE LETA Y,URWANDA IMYANZURO YAFASHWE ABANYARWANDA BAYISHYIRE MU BIKORWA.

CELESTIN yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka