Ingo zisaga ibihumbi bibiri zimaze kubona amashanyarazi ku kirwa cya Nkombo

Imibare itangazwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) igaragaza ko kuri ubu ingo zisaga 67% ubu zifite amashanyarazi mu Murenge wa Nkombo wo mu Karere ka Rusizi, zirimo 57% zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari naho izigera kuri 10% zikaba zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Umurenge wa Nkombo ni ikirwa gituwe n’abaturage 23,917 bari mu ngo 3,277. Muri izo ngo izingana na 2,196 zifite amashanyarazi. Nkombo iherereye mu Karere ka Rusizi, ikaba ari Umurenge ugizwe n’Utugari dutanu ari two Bigoga, Bugarura, Rwenje, Kamagimbo na Ishywa.

Cyiza Francis, umuyobozi w’Ishami rya REG mu Karere ka Rusizi, avuga ko byabanje kugorana kugira ngo amashanyarazi agezwe ku kirwa cya Nkombo bitewe n’imiterere y’uyu Murenge, ariko ubu imirimo yo kwihutisha kugeza amashanyarazi kuri bose kuri iki kirwa irakataje.

Cyiza akomeza avuga ko imirimo yo kugeza amashanyarazi ku batuye ikirwa cya Nkombo izaba igeze kuri 78% muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 kuko bateganya ko ingo 328 zizahabwa amashanyarazi, kandi bafite icyizere ko mu mwaka wa 2024 abatuye mu Karere ka Rusizi bose bazaba babonye amashanyarazi.

Yagize ati “Dufite umuhigo ukomeye ko mbere ya 2024 buri muturage utuye hano mu Karere ka Rusizi wese azaba afite amashanyarazi. Uwo ni wo muhigo dufite kandi ukomeye, ariko ujyana no kurushaho no kunoza serivisi duha abakiriya bacu basanzwe bafite amashanyarazi”.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bishimiye iterambere bamaze kugeraho kubera kubona amashanyarazi.

Ntamuhanga Modeste ni umusaza w’imyaka 81 ufite icyuma gisya. Uyu musaza avuga ko nyuma y’aho baboneye amashanyarazi biteje imbere ndetse bamaze kugera kuri byinshi.

Yagize ati “Urabona imyaka mfite 81 ni myinshi kandi navukiye hano ku kirwa cya Nkombo, navuga ko twatangiye kubona iterambere aho Nyakubahwa Paul Kagame abereye Perezida wa Repubulika, ubu dufite amashanyarazi, njyewe nabashije kuyabyaza umusaruro kuko mfite imashini isya, abaturage ntibakijya gushaka izo serivisi i Kamembe.”

Ntamuhanga ashima cyane Leta y’u Rwanda kubera ibyo imaze kubagezaho ariko agasaba ko bakubakirwa isoko rya kijyambere.

Mukamuganga Donatha na we ni umugore utuye ku kirwa cya Nkombo. Ashima uburyo ikirwa cyabo kimaze gutera imbere nyuma y’aho baboneye amashanyarazi, kuko ubu serivisi nyinshi zirimo izijyanye no gufotora, gusharija telefoni, kwiyogoshesha, n’izindi bazibona bitabasabye kwambuka ikiyaga cya Kivu, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.

Niyonkuru Pascaline na we ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 wacikirije amashuri yisumbuye ubu ubana n’ababyeyi be kuri iki kirwa.

Uyu mukobwa avuga ko amashanyarazi yabakuye mu irungu kuko bararaga mu mwijima ndetse ubu serivisi zose bakenera bazibona hafi. Niyonkuru asaba ko bakwegerezwa n’izindi serivisi zirimo kwegerezwa amashuri y’imyuga kugira ngo abana benshi batashoboye gukomeza amashuri yabo kuri iki kirwa cya Nkombo babone uko biga.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko ubu mu Rwanda hose ijanisha ryerekana ko ingo zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba zisaga 56,7%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka