Ingo zisaga ibihumbi 42 zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba mu mezi atatu

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2021/2022, ingo zahawe amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange zisaga ibihumbi 116 naho izirenga ibihumbi 127 zikaba zarahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.

Amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba yunganira afatiye ku muyoboro rusange mu kwihutisha gahunda yo kuyageza ku baturarwanda bose
Amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba yunganira afatiye ku muyoboro rusange mu kwihutisha gahunda yo kuyageza ku baturarwanda bose

James Twesigye ukuriye ishami rishinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe iterambere ry’ingufu (EDCL), avuga ko imibare y’ingo zihabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ikomeje kuzamuka bitewe n’umushinga wunganira abakeneye kugura ibikoresho by’imirasire.

James avuga ko mu mezi atatu ashize, kuva muri Kamena kugera muri Nzeri uyu mwaka, ingo zahawe amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba zisaga ibihumbi 42.

Ati: “Muri aya mezi atatu twari twihaye intego yo kugeza aya mashanyarazi ku ngo byibura ibihumbi 20. Kuba uyu mubare warikubye kabiri, birerekana inyota abaturage bafitiye amashanyarazi, kandi koko ni uburenganzira. Intego ni ukuyageza kuri bose”.

Avuga ko iyi nkunganire ifatwa nk’igisubizo ku baturage bataragerwaho n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi kandi ko iyo nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo ikazagenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo.

Ati: “Tugenda dukora ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu kandi tubona abaturage batuye kure y’imiyoboro bagenda bitabira gukoresha aya mashanyarazi.
Tubereka amahirwe bafite yo guhabwa nkunganire, ku buryo ikiguzi bayahabwaho kijyana n’ubushobozi bwabo”.

Nk’uko bigaraga ku rubuga rwa REG, ingo zifite amashanyarazi muri rusange zibarirwa ku ijanisha rya 74.5%. Izifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro rusange zirabarirwa kuri 50.9% mu gihe izindi zisaga ibihumbi 641 (23.6%) zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Muri gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze umwaka wa 2024, biteganijwe ko ingo zisaga 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange mu gihe izisaga 30% ari zo zizaba zifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nange ndayashaka kuko mba mukizima

alias yanditse ku itariki ya: 30-10-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka