Ingo zisaga ibihumbi 196 zahawe amashanyarazi muri 2019/2020, iziyafite muri rusange ubu zigera kuri 56.7%

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego yo kugeza kuri buri rugo amashanyarazi, yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa atawufatiyeho yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019/2020, ingo zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari zisaga ibihumbi 134 naho izisaga ibihumbi 62 zihabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.

Nk’uko twabitangarijwe n’umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro ikorera muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Reuben Ahimbisibwe, hari imishinga myinshi irimo gukwirakwiza amashanyarazi hirya no hino mu gihugu, hubakwa imiyoboro itandukanye ndetse n’aho itari bagahabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Yagize ati “Uyu mwaka ushize twubatse imiyoboro ireshya n’ibirometero bisaga 839 by’imiyoboro mito (Low Voltage) ari nayo abaturage bafatiraho amashanyarazi bajyana mu ngo zabo, tunubaka ibirometero bigera kuri 363 by’imiyoboro iringaniye idufasha kuyakwirakwiza mu bice binyuranye”.

Reuben avuga ko uretse abaturage bahabwa amashanyarazi ku ikubitiro, abatuye ahageze imiyoboro bakomeza kugenda bayahabwa, bityo imibare y’abayagezwaho igakomeza kwiyongera.

Ati “Intego Leta yacu yihaye yo gucanira Abanyarwanda izagerwaho nta kabuza. Ubu dufite indi mishinga myinshi hirya no hino mu gihugu aho turimo kubaka iyi miyoboro ku buryo muri uyu mwaka twizeye kuzacanira izindi ngo zirenga ibihumbi 100”.

Reuben kandi yadutangarije ko muri gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi, hitabwa no ku bikorwa bitandukanye by’iterambere cyangwa bitanga serivisi z’ibanze nk’amashuri, amavuriro, amasoko, udukiriro, inganda, amakusanyirizo y’amata ndetse n’ibiro by’inzego z’ibz’ubuyobozi nk’Utugari n’Imirenge”.

Imiyoboro myinshi irubakwa hirya no hino

Mu mishinga irimo gukorwa ubu, harimo uterwa inkunga na Banki y’Abarabu igamije guteza imbere ubukungu mu bihugu bya Afurika (BADEA), uzageza amashanyarazi ku ngo zirenga ibihumbi 18 mu turere twa Nyagatare na Burera.

Hari undi mushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi uzaha amashanyarazi ingo zirenga ibihumbi 13 mu Ntara y’Uburasirazuba, ibihumbi 10 mu Majyepfo, ibihumbi umunani mu Majyaruguru n’izisaga 5,700 mu Ntara y’Uburengerazuba.

Hari kandi n’undi mushinga watewe inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) uzatanga amashanyarazi ku ngo zisaga 6280 mu Karere ka Ngororero n’izindi zisaga 4,835 mu turere tumwe tw’Amajyaruguru.

Abatuye kure y’imiyoboro na bo bagezwaho amashanyarazi

REG yakoze igishushanyo mbonera cyerekana uko amashanyarazi azajya atangwa mu bice bitandukanye by’igihugu kugera ku rwego rw’umudugudu ndetse n’uburyo buzakoreshwa mu kuyahageza, bwaba ubwo gufatira ku muyoboro rusange cyangwa gutanga adafatiye ku miyoboro migari.

Bwana James Twesigye, ushinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari muri REG, avuga ko ubu aya mashanyarazi amaze kugezwa ku ngo zirenga ibihumbi 418 zingana na 15% z’ingo ziteganijwe.

Twesigye avuga ko aya mashanyarazi kuyabona no kuyashyira mu ngo z’abayakeneye ari ikintu cyoroshye, kuko ibigo by’abikorera bitandukanye byagiranye amasezerano y’ubufatanye na REG mu kugeza ku baturage amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ati “Twagiranye amasezerano y’imikoranire n’ibigo bicuruza ibikoresho bitanga aya amashanyarazi bigera kuri 21, bikaba ari byo biyatanga mu ngo, buri wese agahabwa ibijyanye n’ubushobozi bwe kandi byujuje ubuziranenge”.

Avuga ko kandi hari gahunda ya “CANA UHENDUKIWE” yanyujijwe mu kigega kiri muri Banki y’u Rwanda y’Iterambere (BRD), cyashyizweho ku nkunga ya banki y’Isi kirimo amafaranga anyuzwa muri SACCO hirya no hino mu gihugu kugira ngo ajye atangwaho inguzanyo ku bifuza guhabwa amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Twesigye asaba abakeneye guhabwa aya mashanyarazi kugana Sacco z’aho batuye maze nabo bakava mu icuraburindi kuko bazajya bahabwa nkunganire bitewe n’ubushobozi bwabo.

Ati: “Abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bazajya bishyurirwa 90% by’ikiguzi cyose maze bo biyishyurire 10% kandi nayo bashobora kuyahabwa mu nguzanyo, abari mu cya kabiri bishyurirwe 70% naho abari mu cya 3 bishyurirwe 45% by’ikiguzi. Turashishikariza abakeneye imirasire kwihutira kuyifata kuko iyi gahunda izarangirana n’ukwezi kwa kane k’umwaka utaha”.

Yadutangarije ko hari na gahunda yanyujijwe mu muryango Endev uterwa inkunga n’umuryango w’Abadage Ushinzwe Iterambere (GIZ), aho umuturage yunganirwa kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Iyi gahunda ikaba ikorera mu Turere 5 tw’Intara y’Amajyepfo ari two Nyanza, Nyamagabe, Gisagara, Huye ndetse na Ruhango.

Twesigye avuga kandi ko mu bahabwa amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari, hari n’abahabwa afatiye ku miyoboro mito, yaba ikoresha imirasire y’izuba cyangwa imigezi.

Ati “hirya no hino mu gihugu hari ahagiye hari imiyoboro mito, ishobora kubakwa n’abikorera cyangwa se imishinga nterankunga, igaha abaturage bo mu gace runaka amashanyarazi. Hari aho usanga iyo miyoboro iba ikoresha ingufu zituruka ku mirasire y’izuba, cyangwa hakaba hari urugomero rw’umugezi ruto. Ibi rero biradufasha cyane kuko bene aya mashanyarazi aba afite n’ingufu zakoreshwa n’imashini zisaba umuriro mwinshi nk’izisya, izisudira, izibaza n’izindi zitandukanye”.

Ahageze amashanyarazi imibereho irahinduka

Bamwe mu baherutse guhabwa amashanyarazi bavuga ko yabaruhuye ingendo bakoraga bajya gushaka serivisi mu mijyi ndetse akanatuma urubyiruko rwihangira imirimo.

Musekankora Jean atuye mu Kagari ka Murangara, Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, yagize ati “Uyu muriro uje tuwukeneye mu by’ukuri kuko dufite ibikorwa byinshi bikenera umuriro w’amashanyarazi birimo nk’inganda zitunganya ikawa zikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi.”

Yavuze ko mbere y’uko uyu muriro w’amashanyarazi uhagera wasangaga igihe cyo gusudira cyangwa kubaza bisaba kujya gukodesha moteri cyangwa bakarinda kubijyana aho umuriro wageze mbere.

Ati “Urumva ko abantu bahavunikiraga cyane. None rero ubwo dusubijwe hano izo mashini zisudira n’izibaza zigiye kugera iwacu tujye tubyikorera.”

Abasi Jean utuye mu Kagari ka Mubuga, mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro, umwe mu Mirenge irarangwagamo na gato amashanyarazi, ubwo bayahabwaga mu minsi ishize yavuze bari barayategereje igihe kirekire, mbese ko yumva ari nk’igitangaza.

Ati “Ni ukuri n’uwakwitahira (yitabye Imana) uyu munsi yagenda avuga ko asize amashanyarazi ageze i Nyabirasi, ko yayabonye. Ari nk’ahantu bagera ikuzimu bakaganira, yabwira abo asanzeyo ko i Nyabirasi amashanyarazi yahageze. Turashimira cyane ubuyobozi bwacu bubidufashije, Imana izabahe umugisha rwose turishimye.”

Havugimana Janvier, ni umusore ukiri muto, watangije "papeterie" ubwo yari amaze kubona amashanyarazi. Ubu anatanga serivisi zo kwandika, gufotora n’iz’Irembo mu Murenge wa Gihengeri mu Karere ka Nyagatare.

Yagize ati “Amashanyarazi ataraza inaha, nari naragiye mu mujyi gushakirayo ubuzima. Ariko ubu kuva aho ahagereye, nahise ngaruka inaha nanjye nihangira imirimo. Nahise ntangira serivisi zitandukanye harimo n’iz’irembo ku buryo ubu umuntu uzikeneye, araza akandeba nkamufasha adakoze urugendo rurerure kandi nanjye akanyishyura”.

Havugimana avuga ko ubu bucuruzi bwe bumuteza imbere ku buryo yishimiye. Avuga ko ku munsi akorera amafaranga atari munsi ya 5000 Frw, mu gihe ku kwezi akoresha umuriro utarengeje amafaranga 2000 Frw.

Imibare igaragazwa na REG yerekana ko ubu ingo zifite amashanyarazi zisaga 55% ubariyemo izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari n’izifite amashanyarazi adafatiye ku muyoboro mugari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka