Ingo zirenga ibihumbi 23 zimaze guhabwa miliyari 28 Frw yo kwikura mu bukene

Binyuze mu Mushinga Give Directly, ufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda ya ‘Gira Wigire’ igamije kuvana abaturage mu bukene, ingo zisaga ibihumbi 23 zimaze guhabwa amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 28, yo kuzifasha kwivana mu bukene.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yakiriye Bwana Douglas Kirke-Smith, Visi Perezida ushinzwe gahunda za GiveDirectly ku Isi
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Bwana Douglas Kirke-Smith, Visi Perezida ushinzwe gahunda za GiveDirectly ku Isi

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 20 Kamena 2024, ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yakiraga Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umushinga Give Directly, ushinzwe ibikorwa, Doug Kirke-Smith.

Ibiganiro aba bayobozi bombi bagiranye, byagarutse ku kurebera hamwe umusaruro umaze kuva mu bikorwa by’uyu muhsinga, kuva watangira gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2016, hagamijwe kungurana inama ku buryo byarushaho kunozwa.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana wari witabiriye ibi biganiro, yavuze ko uyu mushinga wa Give Directly ubu washyizwe mu mishanga ifasha Leta y’u Rwanda muri gahunda y’Igihugu yo kurwanya ubukene, yiswe ‘Gira wigire’ imaze umwaka.

Binyuze muri iyi gahunda, Give Directly iha abaturage bakennye amafaranga bakayakoresha mu bikorwa bitandukanye bigamije kubakura mu bukene, birimo nko gushyira mu bikorwa imishinga iciriritse, kuyashora mu bikorwa bibyara inyungu ndetse no kuyaguramo ibindi byangombwa bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Minisitiri Musabyimana avuga ko uyu mushinga wafashije Leta y’u Rwanda muri iyi gahunda ya Gira Wigire, kandi ko gahunda ihari ari ukongera ubushobozi, kugira ngo hongerwe umubare w’abagenerwabikorwa.

Agira ati “Buri mufatanyabikorwa wese uje mu Rwanda yinjizwa muri gahunda ya ‘Gira Wigire’, buri wese agakora ibyo yiyemeje ku buryo byuzuzanya n’ibyo abandi bakora ndetse n’ibyo Leta y’u Rwanda iba yakoze”.

Avuga kandi ko Leta ikomeza gukurikirana ku buryo abaturage bahabwa ubufasha bumva ko bagomba kwivana mu bukene.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Give Directly ushinzwe ibikorwa, Doug Kirke-Smith, yavuze ko nyuma yo gutanga amafaranga ku miryango yatoranyijwe, bakurikirana icyo iyo miryango yahawe amafaranga iyakoresha.

Avuga ko muri uyu mushinga, basanze 65% by’amafaranga ahabwa imiryango ikennye ngo yivane mu bukene, iyashora mu bikorwa bibyara inyungu, birimo nko kuyagura amatungo ndetse no kuyashora mu bucuruzi.

Amafaranga asigaye usanga ngo bayashora mu kuyaguramo ibyangombwa bakenera mu buzima bwa buri munsi nk’ibyo kurya ndetse no kuyagura amasakaro y’inzu zabo.

Agendeye ku myaka ishize uyu mushinga utangiye, uyu muyobozi avuga ko byagaragaye ko ubuzima bw’abaturage bwahindutse mu buryo butandukanye, ndetse imiryango myinshi ikaba imaze kwiteza imbere ibikesha ubufasha yahawe.

Ati “Mu birebana n’umusaruro w’ibyo dukora, tumaze kubona ko ibyo kurya byiyongereye mu miryango, imirimo yariyongereye, abana bagana ishuri bariyongereye, ababasha kwiyishyurira ubwisungane mu kwivuza bariyongereye ndetse n’ibyinjira mu miryango mu buryo butandukanye byarazamutse”.

Iyi gahunda ubu ikorera mu murenge umwe muri buri Ntara, bivuze ko ikorera mu mirenge itanu gusa mu Gihugu hose, icyakora ngo gahunda ni uko izagurwa nibura ikajya ikorera mu karere kamwe nibura muri buri Ntara.

Urugo rukennye ruhabwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda mu gihe umuntu w’ingaragu ushoboye gukora we ahabwa arenga ibihumbi 500 y’u Rwanda.

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi gahunda ni nziza ariko uburyo ikorwamo bwo bukwiye kunoga kuko hari abahita bayarya yose ntagire icyo abamarira ahubwo akabasigira irari ryinshi kuko baba baguze ibitari iby’’ibanze. Ni ngombwa ko ibanzirizwa n’amahugurwa cg inyigisho zo kwikura mu bukene n’iterambere n’aho ubundi nimutitonda izahinduka iby’ubuntu bitera ubwegenge buke. Murakoze

Ntagara yanditse ku itariki ya: 27-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka