Ingo zirenga 13,000 zimaze guhabwa amashyiga avuguruye zunganiwe ku biciro

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bushakashatsi bwakozwe ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV6, 2020) yasohotse mu 2021, yagaragaje ko ingo zigikoresha inkwi mu guteka zigera kuri 77.7%, mu gihe izikoresha amakara zo zibarirwa muri 17.5%. Ingo zikoresha gazi mu guteka ziracyari nke (4.2%) n’ubwo urebeye mu bice by’imijyi gusa usanga ziyongera zikagera kuri 25.6%.

Imbabura zirenga 13,000 zamaze gutangwa ku giciro cyunganiwe
Imbabura zirenga 13,000 zamaze gutangwa ku giciro cyunganiwe

Leta y’u Rwanda yiyemeje kugabanya umubare w’ingo zikoresha ibicanwa bituruka kubimera ndetse no kugabanya ubwinshi bw’inkwi n’amakara bikoreshwa mu guteka.

Leta yatangije umushinga wo gukwirakwiza mu baturage amashyiga avuguruye, arondereza inkwi n’amakara ndetse n’akoresha ibindi bicanwa nka gazi, peleti n’amashanyarazi.

Uyu mushinga ukorera mu gihugu hose ushyirwa mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), watewe inkunga na Banki y’Isi ibinyujije muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD). Umushinga uzagera mu mwaka wa 2026, ukaba ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’abikorera bakora ndetse bakanacuruza amashyiga.

Karera Issa Umukozi muri EDCL mu ishami ry’ibicanwa, avuga ko iyi gahunda yatangiriye mu turere 17 mu gihugu ndetse biteganijwe ko izagera no mu tundi turere uko ba rwiyemezamirimo batanga ayo mashyiga bazagenda biyongera.

Ati: Kugeza ubu, ingo zigera ku 13,791 zamaze guhabwa amashyiga arondereza ibicanwa ndetse byitezwe ko uyu mubare ugiye kurushaho kwiyongera kuko ba rwiyemezamirimo benshi bagaragaje ubushake bwo gukorana n’uyu mushinga.”

KARERA Issa avuga ko amarembo afunguye muri iyi gahunda ya nkunganire ku mashyiga ku bikorera bose bafite ubushobozi n’ubushake bwo gukora ubucuruzi bw’amashyiga asukuye kandi arondereza ibicanwa yaba ay’inkwi, amakara, gazi cyangwa amashanyarazi.

Ati: “turashishikariza uwaba akora cyangwa acuruza amashyiga wese ko yatugana kugira ngo harebwe ubuziranenge bwayo maze tugirane amasezerano, amashyiga ye azatangwe muri iyi gahunda”.

Issa akomeza avuga ko uretse iyo gahunda ya nkunganire yatangiye, hari indi gahunda iri gutegurwa izatera inkunga ba Rwiyemezamirimo bafite imishinga ikiri hasi.

Ati: “Turateganya kuzatera inkunga imishinga igamije guteza imbere uruhererekane rw’ubucuruzi bw’amashyiga asukuye kandi arondereza ibicanwa, yaba iyo guhanga ubwoko bushya bw’amashyiga cyangwa se ikoranabuhanga ryunganira ubwo bucuruzi”.

Issa avuga ko mu ntego z’uyu mushinga harimo kwita ku buzima bwiza bw’abaturarwanda, kubungabunga urusobe rw’ibidukikije ndetse no guteza imbere imishinga n’ubucuruzi bya ba rwiyemezamirimo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka